Site icon MY250TV

Myugariro Rugwiro Herve yatawe muri yombi na RIB mugihe haburaga iminsi mike ngo Rayon sport itane mu mitwe na APR FC

Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Rugwiro Hervé asanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, agakinira n’ikipe y’Igihugu, Amavubi

Umunyamakuru wa Kigali Today i Rubavu yabonye Rugwiro ari mu maboko ya RIB kuri Station ya Rubavu ku mugoroba kuri uyu wa kabiri.

Rugwiro,uherutse kwirukanwa muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bifashishwa cyane muri Rayon Sports iri kwitegura umukino uzayihuza na mukeba APR FC ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019.

Uyu mukino w’injyanamuntu ni wo uzasoza igice cy’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe mu gihe APR iri ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports amanota atatu.

Kuri gahunda, uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, gusa biteganyijwe ko ushobora kwimurirwa kuri Stade Amahoro.

Exit mobile version