Site icon MY250TV

Connect Rwanda Challenge: Mu minsi ibiri hamaze kuboneka ‘smart phones’ ibihumbi 24 zo guha abakene

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko telefone zigera ku bihumbi 24 zimaze gutangwa muri gahunda ya Rwanda Connect igamije kongera umubare w’abatunze telefone zigezwe [Smart Phones]

Ku wa Gatanu tariki 20 nibwo MTN Rwanda yiyemeje gutanga telefone zigezweho 1100 inatangiza ubukangurambaga bwo gusaba abandi bantu bose muri uru rugendo mu rwego rwo kongera umubare w’abakoresha izi telefone zigifatwa nk’iz’abakire.

Mu bo Umuyobozi wa MTN Rwanda yasabye ko babashyigikira harimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahise yemera nawe gutanga telefone 1500 zikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Maraphone.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko bagize igitekerezo nka MTN Rwanda ariko gikwiye kuba icy’igihugu muri rusange aho kukibitirira.

Ati “ Iki ntabwo ari igikorwa cya MTN, ni ukongera imbaraga mu ikoreshwa rya telefone zigezweho mu gihugu. Amarembo arafunguye no ku bo duhanganye ku isoko.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Paula Ingabire, yavuze ko mu minsi ibiri gusa ishize hatangijwe “Connect Rwanda Challenge” kuri ubu hamaze kuboneka telefone zigera ku bihumbi 24 zatanzwe n’abantu batandukanye.

Minisitiri Ingabire Paula yongeyeho ko iyi gahunda izamara amezi atatu izafasha abaturage b’u Rwanda kugerwaho na serivisi zitandukanye zitangirwa kuri interineti mu buryo bworoshye.

Ati “Icyifuzo ni uko buri muntu utunze telefone aba atunze telefone zigezweho. Kuko uko turushaho gutanga serivisi twifashishije ikoranabuhanga no gukoresha telefone zigezweho no mu buzima busanzwe, ari gushaka ubuvuzi bw’ibanze, ari uguhaha ari abahinzi uburyo bashakamo ifumbire noneho n’abantu bashaka inguzanyo byose bikaba bishingiye kuri smart phone, mwaranabibonye no mu kwishyura Smart Phone ikorohereza mu kwishyura. Uko tugenda tugana muri icyo cyerekezo ni ngombwa ko buri wese atunga smart phone.”

Uburyo buzakoreshwa mu gutanga izi telefone, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’inzengo z’ibanze yavuze ko hazatoranywa imiryango izikeneye aho iy’ingenzi ari irimo abantu badakoresha telefone nyuma bakomereze ku bafite izitagira interineti.

Telefone zizatangwa muri gahunda ya “Connect Rwanda Challenge” ntabwo ari ubwoko bumwe, ahubwo bizajya biterwa n’iyo ushaka gushyigikira iki gikorwa yatanze.

Bijyanye n’uko abazahabwa izi telefone bamwe muri bo badafite ubushobozi buhagije bwo gushyiramo amafaranga ya interineti, Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko bazabibafashamo mu gihe cy’amezi atatu ndetse bakaba bari gutekereza uburyo nyuma y’icyo gihe bashyirirwaho ibiciro byo hasi ugereranyije.

Ministeri y’ikoranabuhanga itangaza ko muri uyu mwaka wa 2020 ugiye kuza amezi atandatu ya mbere azarangira bamaze gushyira iminara 68 mu bice bitandukanye mu rwego rwo kongera ihuzanzira.

Kugeza ubu umubare w’abantu bafite telefone mu Rwanda babarirwa muri 9,527,829, aho 14,6% by’abo ari bo bakoresha telefone zigezweho. Buri mwaka mu Rwanda hinjira telefone zigezweho ibihumbi 360 umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’icyerekezo cy’igihugu.

Exit mobile version