Site icon MY250TV

Inkuru mbi kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa kubw’ Itegeko rishya rigenga impunzi muri Afurika y’Epfo

Kuva ku wa 1 Mutarama 2020, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashyizeho itegeko rishya ribuza impunzi ziri muri iki gihugu kujya mu bikorwa bya politiki z’ibihugu zaturutsemo.

Iryo tegeko rizatuma impunzi zigaragaye mu bikorwa bya politiki zishobora kwirukanwa mu gihugu, rikanakomeza amabwiriza agenga imibereho n’uko impunzi zakirwa muri Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo ni yo icumbikiye Kayumba Nyamwasa n’abandi bahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma y’ibyaha n’amakosa atandukanye. By’umwihariko uyu mugabo yakatiwe imyaka 24 y’igifungo adahari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko icyemezo cya Afurika y’Epfo ari ‘inkuru mbi’, ku banyarwanda bahungiye muri icyo gihugu bahuje imbaraga mu kurwanya igihugu cyabibarutse.

Nyamwasa ni we uyobora RNC, ishinjwa uruhare mu bitero bya grenade byatewe mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014 byaguyemo abantu 17, abasaga 400 bagakomereka.

Mu ntangiriro za 2019, George Nkosinati Twala wari umaze imyaka itandatu ahagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda nka Ambasaderi yabwiye IGIHE ko igihugu cye cyakoze ibishoboka byose ngo Kayumba Nyamwasa acyivire ku butaka nticyabigeraho.

Yagize ati “Nababwira ko nta nyungu dufite muri Kayumba Nyamwasa, ntabwo tumushaka. Afurika y’Epfo ntizigera ikoreshwa nk’indiri y’ibikorwa binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’ibindi bihugu, ntituzigera! Twanyuze mu muriro utazima kugira ngo tugere aho turi uyu munsi. Ntabwo rero twifuza ko ibyo twanyuzemo byaba ahandi.’’

Nyuma y’itegeko rishya rigenga impunzi, abasesenguzi bagaragaje ko iyo nkuru ari mbi ku bayobozi ba RNC bayobora umutwe urwanya u Rwanda.

Ese ryaba ariryo herezo ry’imigambi mibisha ya Kayumba na bagenzi be bacurira muri Afurika y’Epfo igamije kugirira nabi u Rwanda.

Kuba iri tegeko rireba Kayumba Nyamwasa n’umutwe w’Abarwanyi uhuriweho n’amashyaka atanu arwanya Leta y’u Rwanda wa P5, nta washidikanya ko ibyo rivuga biramutse bishyizwe mu bikorwa cyaba ari igisubizo kirambye ku mutekano w’u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare, rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Kuva Kayumba Nyamwasa yagera muri Afurika y’Epfo mu 2010 ntiyigeze ahwema kugaragaza umugambi afite wo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ndetse iki gihugu kimubera urubuga rwiza rwo kunoza imigambi ye dore ko ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Ikibazo cya Kayumba cyaje no guteza agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kugeza ubwo mu 2014 Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda ibashinja uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa agakomereka, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda ntirwagiye ruhwema kugaragaza ko rubangamiwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi bagiye bahamywa ibyaha birimo iby’iterabwoba bihishe muri Afurika y’Epfo.

Bitandukanye n’ubutegetsi bwa Jacob Zuma, kuva Cyril Ramaphosa yatorerwa kuyobora Afurika y’Epfo, iki gihugu cyatangiye kugaragaza ubushake mu gukemura ibibazo bishingiye kuri politiki cyari kimaze iminsi gifitanye n’u Rwanda dore ko kugera muri Nyakanga 2019 abakuru b’ibihugu byombi bari bamaze guhura inshuro zirindwi.

Kuba Afurika y’Epfo igicumbikiye biracyari icyasha mu mubano w’ibihugu byombi, gusa iri tegeko rishya riratanga icyizere ko hari ikigiye gukorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko iri tegeko rije kurushaho gushegesha iyi mitwe y’iterwabwoba.

Ati “Amakuru mabi ku bayobozi b’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC. Nyuma yo gucikamo ibice mu 2019, bashegeshwe n’ibihombo bikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo iyicwa rya Capt Charles Sibo n’abandi ndetse n’ifatwa rya Maj Habib Mudathiru bikozwe na FARDC”

Yunzemo ko “Kuri ubu umwaka wa 2020, wo ushobora kurushaho kuzamba.’’

Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe@onduhungirehe

Bad news for leaders of the #RNC terrorist organisation. Beyond deep internal divisions in 2019, they suffered heavy losses in eastern #DRC, including the killing of Capt Charles Sibo & others, and the capture of Maj Habib #Mudathiru by #FARDC.

And now, 2020 looks even worse: https://twitter.com/RFI/status/1213619383316054016 …RFI@RFIL’Afrique du Sud interdit les réfugiés de s’adonner à des activités politiques https://rfi.my/58rp.t 14410:06 AM – Jan 6, 2020Twitter Ads info and privacy56 people are talking about this

Kuba iri tegeko kandi rivuga ko impunzi izafatwa iri mu bikorwa bya Politiki izirukanwa muri Afurika y’Epfo ni indi ngingo iha amahirwe u Rwanda yo kuba Kayumba Nyamwasa yashyikirizwa ubutabera akaryozwa ibyo aregwa. Ni itegeko rizakumira ibikorwa by’impunzi zikusanya zigatera ibihugu byazo kavukire n’ibindi bikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Itegeko rishya rije gusonga RNC igeze aharindimuka

Itegeko rishya niryubahirizwa rizazahaza RNC ya Kayumba; rije risanga uyu mutwe uri mu bibazo bigaragazwa n’uko uherutse kweguza bamwe mu bayobozi ba bawo muri Canada bashinjwa gusuzugura ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.

Mu birukanwe muri RNC harimo Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Windsor na Jean Paul Ntagara wari Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada akaba n’umubitsi wayo, wari uherutse guhagarikwa ashinjwa gufatira umutungo w’ihuriro.

Harimo kandi Achille Kamana wari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau, na Tabitha Gwiza wari komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada n’umubitsi mu karere ka Windsor.

Kugeza ubu hari n’amakuru anakomeje kuvugwa ko Kayumba Nyamwasa na we yaba atorohewe ku buyobozi bwa RNC, ku buryo isaha n’isaha ashobora kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe mu bijyanye n’igisirikare, kimwe n’abandi bafatanya kuyobora.

Mu minsi ishize kandi Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi wa RNC yarirukanwe, bagenzi be barimo Kayumba Nyamwasa usanzwe ari umuhuzabikorwa wungirije, bamushinja uruhare mu ibura rya Ben Rutabana.

Rutabana wari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi yaburiwe irengero ubwo yari mu rugendo yatangiye ku wa 5 Nzeri 2019 muri Uganda. Ni igikorwa cyashinjwe umutwe wa RNC, ariko kimaze kuwucamo ibice, abayobozi bawo bagenda batungana intoki.

Mu byatumye Turayishimye yirukanwa harimo ko yari mu bantu ba hafi bateguye urugendo rwa Rutabana muri Uganda ndetse bakomeje kurukurikirana, hakiyongeraho ko yamuhuzaga n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu barwanyi ba RNC bari mu baguye mu bitero byagabwe n’Ingabo za RDC mu mwaka ushize, abandi bafashwe mpiri.

Exit mobile version