Site icon MY250TV

Ministiri Philemoni Mateke wa Uganda yahishuye ko kuri we Amasezerano ya Luanda ntacyo avuze

Mu gihe hashize iminsi mike hatekerezwa ko umubano w’u Rwanda na Uganda waba utangiye kugana mu cyerekezo kizima nyuma y’irekurwa ry’abanyarwanda icyenda bari bafungiweyo binyuranyije n’amategeko, ibintu byabaye nk’ibisubira i Rudubi ubwo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke, yavugaga uburyo atemera amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Ni amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019, agamije gushakira umuti ibibazo u Rwanda rwashinjaga icyo gihugu birimo gufunga abaturage barwo binyuranyije n’amategeko no kubakorera iyicarubozo, gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Kane, Mateke yahishuye ko kuva kera na kare atemeraga amasezerano basinyanye n’u Rwanda agamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ari umwe mu bagombaga kuba bakurikirana uko ashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza kiva mu gusinyana amasezerano n’ikibi. Kugarura amahoro ntibyakunze kuri Chamberlain mu 1938, ntabwo natwe bizashoboka. Turekuye abanyabyaha babo, batwituye kurasa abaturage bacu nk’imbwa! Ni igihe cyo gusubiza kuri iyi myitwarire y’ubushotoranyi.”Philemon Mateke, PhD@PhilemonMateke

I warned colleagues that nothing good comes from signing a pact with the devil. Appeasement didn’t work for Chamberlain in 1938, and it won’t work for us. We release their criminals, and they repay by shooting our citizens like dogs! Time to respond to this condescending behavior60Twitter Ads info and privacy204 people are talking about this

Aha mu 1938 yashakaga kuvuga ku byabaye muri uwo mwaka hakorwaga inama z’inkurikirane hagati y’ibihugu by’u Bwongereza, u Bufaransa, n’u Butaliyani, bikemerera u Budage bwari buyobowe na Adolf Hitler kwiyomekaho ibice bimwe bya Czechoslovakia, mu buryo bwo kwirinda intambara.

Hitler yasabaga igice cya Sudetenland, Neville Chamberlain wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza afata iya mbere aza guhura n’uwayoboraga u Bufaransa, Eduard Daladier na Benito Mussolini wayoboraga u Butaliyani, bahurira i Munich na Hitler, bemeranya ko agace ka Sudetenland komekwa k’u Budage, bataha bahamya ko habonetse amahoro. Nyuma y’amezi atanu Hitler yarenze ku byemeranyijweho agaba igitero kuri Czechoslovakia yose arayifata.

Nubwo Mateke atatoboye ngo avuge izina ry’igihugu, ibyo Mateke yavuze bihura neza n’ibibazo birimo kuba hagati y’u Rwanda na Uganda.

Naho iby’abantu barashwe yavugaga bihuye n’uko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwashyikirije Uganda umurambo w’umuturage wayo, Ndagijimana Theogene, warashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zamufatiye mu bikorwa bya magendu ashaka no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, zamuhagarika akagerageza kuzirwanya.

Amagambo ya Mateke anahura n’ay’umudepite Ruth Nankabirwa, kuri uyu wa Gatatu wabwiye bagenzi be mu Nteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma ya Uganda ikwiye gukemura bwangu ikibazo ifitanye n’u Rwanda, ariko asa n’uca amarenga ku buryo bwakoreshwa.

Yagize ati “Mureke duhe amahirwe asesuye Guverinoma ya Uganda, amahirwe yo kurangiza urugendo rwo guharanira ko dusubirana umubano mwiza nk’uwo twahoranye, kuko ntabwo ushobora kwicara hano ngo utange amabwiriza ngo umupaka ufungurwe, ngo utekereze ko ayo mabwiriza azafungura umupaka.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yahise amubwira ko yizeye ko atarimo kuvuga ko bagomba guceceka ngo barindire umwanzuro wa Guverinoma n’igihe hari umuntu wabo urashwe.

Nankabirwa yakomeje ati “Ntabwo wakemura ikibazo gihari uyu munsi hatabayeho kubura ubundi buzima.”

Gusa imvugo ya Mateke yamaganywe n’umudepite wa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mukasa Mbidde, wavuze ati “namaganye aya magambo ya Minisitiri niba koko iyi ariyo konti yawe y’ukuri, ndabona igitekerezo cyawe nk’ikidashinga, cyuje ubucucu, nta shingiro, ntigikwiye kandi cyuzuye amateshwa. Komeza ubibe inyigisho zawe, ariko twe Abanya-Uganda turi maso”.Philemon Mateke, PhD@PhilemonMateke · 

I warned colleagues that nothing good comes from signing a pact with the devil. Appeasement didn’t work for Chamberlain in 1938, and it won’t work for us. We release their criminals, and they repay by shooting our citizens like dogs! Time to respond to this condescending behaviorHon Mukasa F Mbidde@Mbidde

I shudder at such a comment from a whole minister if this is your true handle .
I find your opinion devoid of reason,idiotic,preposterous, ludicrous, farcical and complete balderdash.

Pontificate ,but we Ugandans are watchful .48Twitter Ads info and privacy27 people are talking about this

Mateke yashimangiye urwango rwe ku Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yasubije Mateke ko ibikorwa bye ari iby’ubushobotoranyi kurushaho, ku buryo yagakwiye guceceka.

Ati “Umuntu wafatiwe mu cyuho arimo gutegura ibitero by’iterabwoba byishe abantu 14 bigakomeretsa abandi 16 mu gihugu cy’abaturanyi, akwiye guceceka akareka abadipolomate ba nyabo bagakora akazi kabo.”Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe@onduhungirehe

Someone who was caught red-handed, while organising a deadly terror attack that killed 14 people and wounded 16 others in a neighbouring country, should have the decency to remain silent and allow real diplomats to do their job. https://twitter.com/PhilemonMateke/status/1220363889608732677 …Philemon Mateke, PhD@PhilemonMatekeI warned colleagues that nothing good comes from signing a pact with the devil. Appeasement didn’t work for Chamberlain in 1938, and it won’t work for us. We release their criminals, and they repay by shooting our citizens like dogs! Time to respond to this condescending behavior148Twitter Ads info and privacy71 people are talking about this

Mu biganiro biheruka guhuza intumwa z’u Rwanda na Uganda mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagaragaje uburyo Mateke yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze ahazwi nko mu Kinigi kigahitana abaturage 14.

Ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, Nduhungirehe yatanze urugero rw’igitero cyabaye mu ijoro rishyira ku itariki ya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

“Hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Si ubwa mbere Mateke avuzwe mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuko byavuzwe ko mu Ukuboza 2018 yakoranyaga inama yahuje FDLR na RNC i Kampala, ngo bategure igikorwa gihuriweho cya gisirikare ku Rwanda nk’uko La Forge Bazeye na Theophile Abega bari bahagarariye FDLR muri iyo nama babivuze nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana basubiye mu birindiro muri RDC.

Dusubize amaso inyuma

Ubushotoranyi bwa Uganda ku Rwanda si ubwa vuba, ndetse mu myaka yashize havuyemo ugukozanyaho kwabereye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byavuyemo intambara ya Kisangani yarangiye RPA itsinze ingabo za Uganda, ibintu byababaje Uganda ku rwego rukomeye.

Gutsindirwa i Kisangani byatumye abaturage ba Uganda n’Inteko Ishinga Amategeko bashyira igitutu ku bushobozi bwa Museveni no ku hazaza he. Muri kwa gusuzugura u Rwanda, abadepite barakariye Museveni ariko baguma no kwikoma Guverinoma y’u Rwanda, nk’uko raporo ya International Crisis Group yo mu 2000 ibigaragaza.

Icyo gihe Museveni yabonye ko uburyo bwo gucubya abaturage be ari ukwibasira RPA mu magambo atyaye. Mu ijambo ryo ku wa 30 Kanama 1999, Museveni yabaye nk’uwikura mu bibazo abyegeka ku bandi.

Ati “Icyo nabasobanurira ni uko abavandimwe bacu muri RPA batabashije gukura ngo bamenye uko ibintu bimwe na bimwe bikorwa. Bumva ko kunyura iya bugufi hano na hariya bizabageza ku ntego yabo. Ikindi maze iminsi numva ni uko RPA yashatse kwigarurira Congo ariko ko turimo kubakoma imbere.”

“Ku ruhande rwacu dushishikajwe no kongerera ubushobozi abanye-Congo ariko bigaragara ko Abanyarwanda batabyishimiye. Ariko nubwo twaba tubangamiye imigambi bafite muri Congo, ni gute bumva ko batugabaho ibitero ngo birangirire aho? Ni ukureba hafi cyane.”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane n’akarere muri Uganda, Philemon Mateke, yavuze uburyo atemeranya n’amasezerano ya Luanda, ibyo yise gusinyana amasezerano n’ikibi

Igisirikare cya Uganda nticyigeze cyakira inshuro cyakubiswe n’Abanyarwanda, aho bumvaga ko ishema n’icyubahiro byabo byahungabanyijwe, ibitangazamakuru byanzika ko UPDF yatsinzwe ndetse abasirikare bayo barenga 200 bagapfa.

Raporo ya ICG ivuga ko hahise hatangira inama z’ibanga i Kampala zikitabirwa n’abasirikare bakiri mu mirimo n’abasezerewe, ngo “bashakishe uburyo bwo kwihimura ku cyo bafataga nk’ubugambanyi bw’abari bafatanyije n’u Rwanda.”

Hari aho yagize iti “Abasirikare bakuru mu Ngabo za Uganda bavuga ko umubano n’u Rwanda utazongera na rimwe kuba nk’uko wahoze nyuma y’ibyabereye i Kisangani.”

Nyuma y’imyaka myinshi, Uganda ikomeje gushotora u Rwanda aho yakunze gufunga abaturage barwo ibashinja ubutasi, ibintu itigeze igaragariza ibimenyetso ishingiraho, ndetse nta n’abagejejwe mu rukiko ngo ibyaha bibahame, ariko bagiye bakorerwa iyicarubozo rikomeye, bamwe bakarekurwa baragizwe intere, bamwe bibaviramo ubumuga abandi babira ubuzima.

Exit mobile version