06-12-2023

Umuhanzikazi ,Rita Ange Kagaju yasobanuye inkomoko y’indirimbo ‘Gukunda’ ivuga ku kudacika intege mu rukundo-VIDEO

0
Rita Ange Kagaju

Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Gukunda” aho yaririmbye ku muntu ukunda bikamushengura ariko agakomeza gukundana n’uwo yibeheye kuva umunsi umwe batangiranyeho urugendo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kagaju yavuze ko yanditse iyi ndirimbo “Gukunda” nyuma yo gutekereza ku kuntu umutima w’umuntu uhimbarwa bitarabaho iyo uri mu rukundo.

Ibi byanatumye atekereza ku buryo umuntu akunda bikamushengura akababazwa ariko agakomeza agakunda uwo umutima we warutishije abandi.  

Kagaju avuga ko mu bihe bitandukanye mu rukundo habamo amakimbirane ariko ko ntawivumbura ngo ‘asige undi’. Ibintu bigaragaza ko umutima wakunze wihanganira buri kimwe kugeza utsinze.

Ati “Urukundo ni amayobera gusa iyo ukunze byanyabyo umutima uba witeguye gukunda kandi ukihanganira ibigeragezo byose. Wihanganira akababaro kose hanyuma ugahitamo kuguma hafi y’uwo wihebeye.”  

Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Send me flowers’ ivuga ku mukobwa udafite ubwoba bwo guhakanira urukundo umuhungu atari uko yanze gukundwa.

Anaherutse gusohora indirimbo ‘You’ yakoranye na Mike Kayihura ivuga ko mukobwa wazinutswe amafuti y’umukunzi we.

Rita Ange Kagaju yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Gukunda’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GUKUNDA’ YA RITA ANGE KAGAJU
https://www.youtube.com/watch?v=HEW_RX3mRrs

About Author

Leave a Reply

%d