Site icon MY250TV

Minisitiri Shyaka– Mutuze Ibyo kurya birahari ntihagire uhangayika

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba Abanyarwanda kudahangayika ngo batekereze ko ibyo kurya bishobora kubura kubera icyorezo cya COVID-16.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Minisitiri Shyaka avuga ko nyuma yo kubona itangazo ry’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga amasoko n’amaduka, abantu benshi bagiye guhaha bakeka ko ahacururizwa ibyo kurya hazafungwa nyamara atari ko bimeze.

Avuga ko ibyo byateye abantu ubwoba nyamara atari cyo cyari kigambiriwe, ku buryo kugeza na n’ubu hari abakibaza uko baza kubaho mu minsi iri imbere.

Avuga ko ibijyanye n’ubuhinzi n’ibyo Abanyarwanda bafungura bitahagaritswe gucuruzwa, ahubwo ko habayeho abitwa ba rusahurira mu nduru banze kugurisha ibyo kurya bashaka kuzamura ibiciro.

Hari kandi n’abagiye bahaha ibyo kurya by’igihe kirekire nyamara ngo biteza ibibazo ku isoko birimo no kuzamura ibiciro kuko ibintu bikenewe na benshi mu gihe gito.

Ibyo ngo byagira ingaruka zo kubeshya isoko aho abantu bake baguze ibintu byose bikabura, kandi bigiye kujya kuborera mu ngo, bigateza ibibazo ku isoko.

Ubwo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 24 Werurwe 2020 yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, Minisitiri Shyaka yagize ati “Mbisubiremo rwose nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu gihugu, abantu bakwiye gutuza, ibiryo birahari abantu ntimugire ubwoba mwijya guhunika ibijumba ngo nta wamenya, kuko uyu mwaka twejeje imyaka myinshi kurusha iyindi yose”.

Minisitiri Shyaka avuga ko kuba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yarashyizeho ingano yo kugura ibyo kurya bike ku munsi, byashakaga guhagarika ibyo bikorwa byo kubeshya isoko ko ibintu byabuze kandi bihari.

Minisitiri Shyaka avuga ko itangazo ry’ingamba za Minisitiri w’Intebe ridahagarika ubuzima, ari na yo mpamvu abahinzi bemerewe guhinga, imyaka ikava mu mirima ikajya ku masoko, kandi abacuruza ibiribwa bemerewe gucuruza.

Agira ati, “Niba amasoko akora kandi agomba kubamo imyaka iva mu mirima isaruwe ikagezwa ku masoko, birumvikana ko imodoka zose zitwara ibiribwa ntabwo zabujijwe kugenda, abacuruza ibiribwa ntabwo babujijwe gucuruza”.

Ati “Hatagira uzanamo urujijo muri izo modoka ngo bazamure ibiciro ngo Coronavirus yazamuye amafaranga oya, ntabwo ari byo kandi ibyo binareba abacuruza amata, serivisi z’ibyo kurya ni zo ziza imbere mu zemerewe gukora”.

Minisitiri Shyaka avuga kandi ko hari izindi serivisi zihutirwa zemerewe gukora ariko byose bidakuraho ko hubahirizwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano gukomeza gukaza ingamba zo gukumira ko abantu bava mu ngo bakora ingendo zitari ngombwa.

Exit mobile version