25-04-2024

Ruswa No Kugerageza Gutoroka Gereza, Colonel Tom Byabagamba ni mubyo ashinjwa

Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko zigiye kongera kugeza imbere y’inkiko za Gisirikari Colonel Tom Byabagamba ku bindi byaha ashinjwa gukorera muri Gereza.

Colonel Tom Byabagamba

Ibyo byaha akekwaho birimo gushaka gutanga ruswa no kugerageza gutoroka Gereza, nk’uko itangazo  dukesha Ingabo z’u Rwanda (RDF) ribivuga.

Ibyo byaha bindi akurikiranyweho biravugwa ko hari abagerageje kubimufashamo b’imbere muri Gereza no hanze, byose bikaba bikirimo gukorwaho iperereza.

Colonel Tom Byabagamba yatawe muri yombi tariki 24 Kanama 2014. Ku itariki 27 Ukuboza 2019, urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kwamburwa amapeti ya gisirikari.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi; kwangiza isura y’Igihugu na Guverinoma nk’umuyobozi; guhisha nkana ibimenyetso bishobora gukumira icyaha no gusuzugura ibendera ry’Igihugu.

RDF irizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo kandi ko itazihanganira uwo ari we wese wica amategeko, imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading