Site icon MY250TV

Uko impuzamashyaka ya P5 yamunzwe ikaba isigaye kw’izina gusa

Nyamwasa arashinjwa ubugambanyi ku barwanyi ba P5 ngo kuko yabatereranye akabohereza mu ntambara mu mashyamba ya Rd Congo ariko we akigumira Afurika y’Epfo kandi ariwe wakabayoboye nka Jenerali

Impuzamashyaka ya P5 ni urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politike yatangijwe n’amashyaka atanu ariyo: RNC, AMAHORO PC, FDU-INKINGI,PDP-IMANZI, PS IMBERAKURI mu 2016 icyo gihe ngo akaba yarahisemo kwishyira hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga ngo bafatanye ku rwanya ubutegetsi bw’urwanda.

Nyuma yaho bahise bashinga umutwe wa gisirikare bagambiriye gushoza intambara ku Rwanda, baturutse muri congo gusa uno mutwe waje gutikirira muri congo nyuma yo gukubitwa inshuro na Hibou special force( umutwe udasanzwe w’igisirikare cya FARDC) benshi bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri boherezwa mu Rwanda.

Abari barayobotse P5 bahise batangira kwitana bamwana ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe ntibatinye kuvuga ko Kayumba Nyamwasa ariwe wagambaniye abarwanyi ba P5 ngo kuko yabatereranye akabohereza mu ntambara mu mashyamba ariko we akigumira Afurika y’Epfo kandi ariwe wakabayoboyenka Jenerali .

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2019 mu mpuzamashyaka ya P5 hakomeje kugaragaramo ubushyamirane no kutumvikana bityo bituma amwe mu mashyaka yari arigize nka PDP-Imanzi ndetse na FDU- inkingi ya Madame Ingabire Victoire acika intege maze PDP-Imanzi irasezera muri P5 nyuma yo kubona ko ntakerekezo impuzamashyaka yabahaga.

Uko iminsi yakomeje gukura niko umuco w’ubugambanyi, kudahuza, gusuzugurana no gupfa imitungo ikomoka ku misanzu y’abayoboke wakomeje gukura bituma ibintu birushyaho kujya irudubi muri P5, Ibi byatumye bamwe mu banyamuryango bayo mashyaka batangira kuvuga ko abashinga aya mashyaka batita ku nyungu z’abanyarwanda ahubwo bayashinga bagamije inyungu zabo bwite icyo bise “ business”.

Ibura rya ben Rutabana naryo ni kimwe mu byashimangiye ubugambanyi muri RNC ikaba ari naryo ryafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri iyi mpuzamashyaka ya P5 detse ibi byongera umwuka mubi hagati y’amashyaka agize P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa icikamo ibice,kimwe cya Lea Karegeya afatanyije na Jean Paul Turayishimye n’ikindi cya Kayumba nyamwasa.

Kuri ubu ishyaka AMAHORO PC naryo riri munzira yo kuva mu Impuzamashyaka ya P5 biturutse k’umwuka mubi urihagati y’amashyaka agize P5 na RNC ya Kayumba aho bashinja Kayumba n’ishyaka rye kwikuza no gusuzugura ayandi mashyaka bafatanyije gushinga P5 ,ishyaka AMAHORO-PC bashinja Kayumba Nyamwasa gushaka kubasenyera ishyaka akoresheshe umugore w’inshoreke ye Muhorakeye Joseline.

Uyu mugore akaba yarahoze mu MAHORO Peace ariko nyuma aza guhabwa ruswa na Kayumba Nyamwasa ajya kwifatanya na RNC Kayumba, Kayumba yamubwiye ko kuba abanyamuryango b’AMAHORO PC baragiye kwifatanya na Lea Karegeye mu muhango wo kwibuka Patrick Karegeya Kandi Kayumba atarabishakaga ngo nabo ni abayuda(abagambanyi).

Ngo Joseline akimara kujya muri RNC ngo yatangiye kuba igikoresho cya Kayumba mu gusebya AMAHORO PC yari asanzwe abarizwamo agenda avuga amagambo yo kwangisha abayoboke ishyaka ari nako abakangurira kujya muri RNC ya Kayumba, ko ntacyo bashoboye ndetse ko ntakigenda cyabo ko byabananiye nyamara nkuko abayobozi b’AMAHORO PC babitangaje ngo ni RNC ya Kayumba ibyihishe inyuma ngo ibasenyere ishyaka.

Yagize ati:” kuri twe ibyo kuvuga ko turi abagambanyi no kuva muri P5 ntacyo bitubwiye kuko dusanzwe tuzi imikorere yabo idahwitse. Uwitwa Joseline akimara kujya muri RNC yagiye atuvuga nabi avugako ntakigenda cyacu byatunaniye, ibi rero nibyo byakomeje kugenda bikura kugeza ubwo we afatanyije na Kayumba batangiye kujya bashaka kurwanya ibikorwa byacu ndetse no kwigarurira abanyamuryango bacu.”

Amakimbirane amaze igihe muri P5, Kuba Ishyaka AMAHORO PC rishobora kwiyomora kuri P5 rikiyongera kuyandi yamajije kwitandukanya na P5 Nka PDP Imanzi na FDU-inkingi ya ingabire victoire ,hakiyongeraho isenyuka ry’umtwe wa gisirike wari ushamikiye kwizi mpuzamashyaka ni gihamya ko P5 isa niyasenyutse ahubwo isigaye kw’izina gusa.

Exit mobile version