23-09-2023

Impamvu 8 zigaragaza ko Ingabire Victoire, ari inyuma y’urupfu rwa Pastor Theoneste Bapfakurera

0

Nyuma y’urupfu rwa Pasiteri Theoneste Bapfakurera, wishwe mu gitero cy’abagizi ba nabi mu ijoro ryo kuwa 11/05/2020, mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko bwana Theophile Ntirutwa na Madam Victoire Ingabire aribo bari inyuma y’urupfu rwe.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye Ingabire victoire, akomeje kwandika inyandiko agaragaza ko afite agahita ku witabye Imana, Nyamara ni akawamugani umunyarwanda yaciye ngo “Impyisi ikurira umwana ikakurusha uburakari”.

Mu makuru dufite yizewe twahawe n’abantu bazi umubano wa Ingabire Victoire na Theophile Ntirutwa baremeza ko uyu Theophile ariwe wateguye uyu mugambi wo kwivugana Pasiteri Theoneste Bapfakurera ku mpamvu badutangarije.
Bamwe mubo twaganiriye bakemeza ko Ingabire Victoire ariwe warukwiye gupfa kuko ibikorwa agenda akora bigaragaza ko ari umwanzi w’igihugu kandi imigambi ye yose ikaba igaragaza ko ashaka kurimbura Abanyarwanda

Theophile Ntirutwa asanzwe ari umuyoboke wa Ingabire Victoire cyane ko yigeze kuba umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali, nyuma yaje kwimukira I Rwamagana bigizwemo uruhare na Nyirabuja Ingabire Victoire kugirango babashe gushaka abayoboke muri Rwamagana nyuma yo guhindura izina ry’ishyaka rye akaryita DALFA-Umurinzi.
Theophile Ntirutwa yari asanzwe ari inshuti ya nyakwigendera Pasteri Theoneste Bapfakurera byahafi bakaba kandi bari basanzwe banafitanye imishinga bakoranaga cyane harimo umushinga w’ubworozi bw’ingurube, ubwo bworozi bukaba bwakorerwaga mu rugo kwa Theophile Ntirutwa.

Amakuru twakuye mu bantu bari basanzwe bavugana na Nyakwigendera Pasteri Theoneste Bapfakurera, batubwiye ko Theophile yagerageje kenshi gushaka kwinjiza Pasteri mu inshyaka DALFA agirango amufashe no gucengeza amatwara y’iryoshyaka mu bayoboke be, cyane ko uyu pasiteri yari afafite abayoboke benshi ariko Pasteri Theoneste aramuhakanira amubwira ko ahubwo yareka bagakomeza ibijyanye na business zabo zo korora ingurube ibindi bya politike no kuba umurwanashyaka wa DALFA we bidashoboka.
Ibi biri mu byarakaje cyane Theophine kuko yisanze amaze ku mumenera amabanga, menshi kandi akaba yaramwumviye ubusa bituma atangira gupanga imigambi yo kumwivugana abifashijwemo na Ingabire Victoire , kuko ngo bari biteze ko azabafasha akayoboka bityo n’abakiristu benshi akazagende abijiza mu ishyaka gahoro gahoro.

Umupango wo Kwivugana Pasteri Theoneste Bapfakurera

Mbere y’uko abicanyi baza ,Theophile yabanje kujyana Pasiteri ku kabari ke kugiango amusengerere amugurire inzoga amusindishe.
Bageze ku Kabari Pasiteri, amubana ibamba yanga kumywa inzoga, ako kabari barimo ninako Theophile yajyaga akoreramo amanama agamije kwinjiza abantu mwishyaka rya Ingabire Victoire, DALFA ndetse ninaho hacurirwaga imipangu yose ya Victoire Ingabire yo gushaka abayoboke ndetse n’icengezamatwara.
Kuri uwo mugoroba Theophile ubwe yazimije amatara abagizi ba nabi bahise binjira hanyuma bacana amatoroshi bahambira abantu bose bari muri ako kabari , icyatangaje abantu ngo nuko Theophile we batigeze bamuboha.
Pasiteri ngo bahise bamuteragira ibyuma arapfa, mu gihe Theophile we ngo avuga ko yari yihishe muri Comptoire, abicanyi ngo babonye ko Pasiteri ashizemo umwuka bahita bacika.
Theophile yahise asohoka akimara kubona ko umugambi wabo ugezweho, mbere nambere yihutira guhamagara umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’amerika witwa Eric Bagiruwubusa, umenyerewe cyane mu kwamamaza amakuru y’ibihuha no gukwirakwiza byacitse mu Rwanda akaba kandi afatwa nk’igikoresho cya Victoire Ingabire.
Nyuma yo kumuhamagara yahise ahamagara Ingabire Victoire, amumenyesha ko igikorwa cyagenze, nyuma yaho nibwo yaje kwitabaza polisi.
Ibi ubwabyo abazi ibyamategeko byitwa kuyobya uburari cg gusibanganya ibimenyetso (Mucyongereza bakunze kwita diversion), ubundi iyo ikibazo nkiki kibayo inzego zishinzwe umutekano nizo zitabazwa bwa mbere, ariko theophile we yahise abwira VOA, usanga ari imipangu yari yapanze we na Victoire Ingabire .
Ibimenyetso bigaragaza ko kwicwa kwa Pasiteri ari umupangu wa Victoire na Theophile;

  1. Nawe wakwibaza uburyo abagizi banabi batera akabari bagahambira abantu bamwe , Theophile ntahambirwe kandi yarari muri ako kabari ndetse ari nawe nyiri akabari!
  2. Wakwibaza impamvu abicanyi baje bakica Pasiteri gusa, ntibagire nundi bakomeretsa, mugihe Theophile avuga ko ariwe bashakaga kwica, ukibaza niba batazi uwo bashakaga bikakuyobera.
  3. Theophile yazimije amatara aba aribwo abagizi ba nabi bahita binjira ndetse bafite n’amatoroshi.
  4. Theophile niwe wenyine utaraziritswe mu bantu bari bari mu kabari ke
  5. Theophile, aho guhita atabaza Police, yahise ahamagara umunyamakuru Eric Bagiruyusa, wa radio ijwi rya Amerika, VOA.
  6. Theophile yahise yihutira kuvuga ko muri abo bagizi banabi harimo uwari wambaye imyenda ya Police, nyamara bamwe mu bari bahambiriwe bavuga ko muri abo bagizi banabi ntanumwe bigeze babona wari wambaye umwambaro w’inzego zishinzwe umutekano dore ko abahambiriwe ari nabo bari begeranye nabo bagizibanabi.
  7. Theophile avuga ko hari hashize iminsi hari moto yamukurikiranaga aho ajya hose, akavuga ko ngo yarayizi plaque ariko bayimubajije avuga ko atayibuka ariko yayanditse mu gatabo, ukibaza ngo nigute avuga ko iyo moto yamukurikiranaga buri munsi kandi atazi Plaque zayo mu mutwe!
  8. Victoire Ingabire yahise atangira kwandika inyandiko ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko Police yashe umurwanashyaka we, kandi Theoneste atarigeze yemera narimwe kuba umurwanashyaka wa IVU, bimwe mu byatangajwe n’umugore wa Nyakwigendera.

Benshi mu bashyinguye uyu mugabo bakomeje kuvuga ko abashobora kuba bamwivuganye ari abayobocye ba Victoire, kuko bari bafite impungenge ko ngo azashyira hanze amabanga yabo bityo ngo aho kugirango azamene amabanga bahitamo ku mwica.

Nyuma yo gukora iyi nkuru twahamagaye urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB badutangariza ko bakiri gukora iperereza bityo Theophile akaba akiri mu maboko y’uru rwego we n’abandi bakekwaho iki cyaha .

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: