Site icon MY250TV

Menya uko Kabuga Felicien yacikishijwe na Patrick Karegeya agiye gufatwa

Mu myaka 26 yari amaze yihishahisha, Félicien Kabuga yaciye mu myanya y’intoki inzego z’umutekano n’ubutabera zitasibye kumuhiga bukware, gusa buri gihe ku munota wa nyuma ntibikunde bitewe n’abagiye bamukingira ikibaba, barimo na Patrick Karegeya wigeze kuyobora ubutasi bwo hanze.

Kugera kuri uyu wa 16 Gicurasi, yari umwe mu bantu bashakishwaga ku Isi ku buryo bukomeye ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizweho n’igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru y’aho aherereye.

Gushakishwa kwe byageze aho birenga n’imitekerereze ya muntu, hatangira kuvugwa inkuru utabonera ibisobanuro. Kubera uburyo yagiye acika habura gato ngo afatwe, bamwe bageze n’aho babiteramo urwenya bavuga ko ngo iyo abashinzwe umutekano bagiye kumufata yihindura injangwe cyangwa inyoni akabaceremba nta n’umwe umuciye iryera. Ubu birasa n’aho ayo makerikeri ye yashize!

Imwe mu nshuro yari agiye gufatwa, ni mu 2010, maze nabwo akoresha ubutunzi bwe anyuze kuri Patrick Karegeya wari ukuriye Ubutasi bwo hanze aracika. Ni imikoranire yari yarahereye mbere ubwo Karegeya yafashaga abana ba Kabuga gusubizwa imitungo ya se.

Karegeya yasubije abana ba Kabuga imitungo ya se

Patrick Karegeya

Mu 2011, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko Col Patrick Karegeya yagize uruhare mu gusubiza imitungo abana ba Kabuga yari yarafatiriwe n’ubutabera.

Abana babiri ba Kabuga aribo Donatien Nshimyumuremyi uzwi nka Nshima na Séraphine Uwimana baje mu Rwanda hagati ya Ukwakira na Ukuboza 2003, bazanywe no kwisubiza imitungo y’umuryango wabo.

Icyo gihe bigizwemo uruhare na Karegeya, umukozi wari ushinzwe iby’Umutekano muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Janvier Mabuye, yasinyiye urwandiko aba bana ba Kabuga rubahesha uburenganzira ku mitungo ya se.

Urwandiko rwari rwahawe Nshimyumuremyi rwari rwasinywe n’umugore wa Kabuga, Josephine Mukazitoni, naho urwari rwahawe Séraphine Uwimana rwo rwari rwasinywe na Félicité Mukademali umwe mu bana ba Kabuga.

Uwari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda, icyo gihe yatangaje ko mu 2003 Karegeya yasubije abana ba Kabuga imitungo ya se irimo inzu ebyiri ziherereye mu Mujyi wa Kigali anabishyurira amafaranga y’icumbi rya hoteli agera kuri miliyoni eshanu z’u Rwanda.

Mu mitungo bahawe icyo gihe harimo inyubako yegeranye na City Plaza mu mujyi rwagati ndetse n’inyubako yakoreragamo Banki y’Abaturage ku Muhima.

Izo nyubako zombi zari mu mazina ya Kabuga, hanyuma amasezerano y’ubukode yasinywe hagati y’abazikoreragamo na Donatien Nshimyumuremyi anafunguza konti muri BCDI, [Ecobank y’ubu] kugira ngo ubwishyu ariho buzajya bunyuzwa.

Muri iyo minsi bamaze muri Kigali, babaga muri Hotel de Mille Collines hanyuma fagitire y’ibyo bakoresheje yari ifite nimero 105620 yoherezwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza ryo hanze kugira ngo yishyurwe.

Amafaranga yarishyuwe ku wa 25 Gashyantare 2004 binyuze kuri sheki yari ifite nimero 438099 yasinywe na Patrick Karegeya.

Aba bana ba Kabuga kandi bagiye kuba muri Gorilla Hotel nabwo fagitire yoherezwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza ryo hanze, kuri ya tariki na none muri Gashyantare kabiri irishyurwa kuri sheki nimero 466952 yasinywe na Karegeya.

Nyuma yo kubitahura, Ubushinjacyaha bwahise butegeka ko iyo mitungo yongera igafatirwa hamwe na konti ze za banki byose bigakorwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Mukurarinda icyo gihe yatangaje ko biteye ikimwaro kuba imitungo imwe yarasubijwe Kabuga Ubushinjacyaha bukuru butabizi ndetse ko igomba guhita yongera gufatirwa.

Karegeya yigeze kandi kuburira Kabuga acika ubutabera

Mu Ukwakira 2010, Inzego z’Igisirikare cy’u Rwanda zashinje Karegeya kubangamira ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga bigamije guta muri yombi Félicien Kabuga.

Uwari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara na Gen Richard Rutatina wari Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, bavuze uburyo Kabuga yahaye amafaranga Karegeya nk’inyishyu yo kuba yaramuburiye agacika muri Kenya.

Ati “Igihe kimwe ubwo inzego z’umutekano zari hafi yo kugera kuri Kabuga muri Kenya, Karegeya yamumeneye ibanga aratoroka undi amuha amafaranga.”

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, nawe mu 2014 yabigarutseho avuga ko Karegeya yakoze nk’ushinzwe Ubutasi bwo hanze y’igihugu ariko akaza guhunga nyuma y’ibikorwa bikomeye by’ubugambanyi.

Ati “Icyo abantu benshi bazi ni uko Karegeya yagambaniye igihugu arinda Félicien Kabuga, umwe mu bantu bakurikiranyweho Jenoside ushakishwa cyane.”

Yavuze ko ubwo yahungaga, byaje kugaragara ko yakoranaga n’umuryango wa Kabuga agamije kumufasha gukomeza gukwepa ko yaburanishwa, undi nawe akamuha amafaranga nk’ikiguzi cy’ubwo bufasha yabaga yamuhaye.

Ni ubwo buryo Kabuga yabayeho mu myaka 26 ishize, umunsi ku wundi yihishahisha, agakoresha n’amafaranga mu gushaka abashobora gukomeza kumucikisha.

Perezida Kagame mu 2019 yavuze ko uburyo Kabuga yaburiwe irengero burimo amayobera, ashimangira ko uko byagenda kose hari abantu bamufasha ku buryo ubutabera butamufata.

Ati “Uko biri kose amayobera ari mu buryo yarigisemo, mu buryo akomeje kubura bigaragaza ko afite ababimufashijemo ndetse hashobora kuba harimo n’uruhare rw’amahanga kugira ngo atazagera ubwo ahatirwa gutangaza ibyo azi byose.”

Kabuga yagiye ahungira mu bihugu bitandukanye agerageza kwihisha ubutabera ari nako akoresha amazina atari aye. Yabaye muri Kenya, muri Norvège mu Mujyi wa Oslo, mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt, i Bruxelles mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa aho yafatiwe.

Inkuru Tuyikesha IGIHE

Exit mobile version