19-04-2024

CIMERWA yashyize ku isoko imigabane yayo, umwe uzajya ugura amafaranga 120

Uruganda rukora sima mu Rwanda rwa CIMERWA Plc, rwashyize imigabane yarwo yose ku isoko, aho umuturage ubishaka azajya agura umugabane umwe ku mafaranga y’u Rwanda 120, bityo ruba rubaye urwa 10 ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE).

Umugabane umwe wa CIMERWA uzajya ugurwa 120Frw

Umugabane umwe wa CIMERWA uzajya ugurwa 120Frw

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2020, kikaba cyitabiriwe n’ibigo bitandukanye byaje gutangira kugura iyo migabane ingana na 703,219,520 z’Amafaranga y’u Rwanda, 49% by’iyo migabane ni ukuvuga 344,575,560 z’Amafaranga y’u Rwanda ikaba izajya igurwa n’abaturage basanzwe.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CIMERWA Plc, Regis Rugemanshuro ashishikariza Abanyarwanda kwitabira iryo soko na bo bunguke nk’uko icyo kigo na cyo ngo kizunguka.

Yagize ati “Twishimiye kuba CIMERWA yateye iyi ntambwe kugira ngo yunguke mu bucuruzi ikora, ariko no kuba hari umusanzu yateye mu guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda na byo ni ingenzi kandi igihe ni iki”.

Ati “Ndashishikariza Abanyarwanda bose, ibigo bikorera mu Rwanda ndetse n’abashoramari mpuzamahanga kwegera abahuza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo batangire urugendo rwo gushora imari kuri iri soko. Gushora imari mu ruganda rwa CIMERWA byerekana ko ubucuruzi rukora bufite ejo hazaza heza”.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Robert K. Segei, we yavuze ko icyo gikorwa urwo ruganda rwinjiyemo kizaruzanira abashoramari benshi.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Robert K. Segei

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Robert K. Segei

Ati “Kuba twinjiye mu Isoko ry’Imari n’Imigabane tugiye kubona abashoramari benshi, barimo ibigo bitandukanye n’abikorera ku giti cyabo. Hazaba harimo abo mu karere ndetse n’abo mu mahanga ya kure, kuba rero bagiye kuba abanyamigabane mu ruganda rwa CIMERWA Plc ni iby’agaciro”.

Imigabane mike umuturage yemererwe kugura ni 100, ni ukuvuga ko agomba gutanga 12,000 hanyuma akazajya yungukirwa buri uko uruganda rwa CIMERWA rucuruje, urwunguko rukazajya rugaragazwa nyuma y’umwaka.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Eric Bundugu, yashimiye CIMERWA kuba yatinyuye abantu kwinjira kuri iryo soko.

Ati “Kuza ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihe cyashize byasaga nk’aho ari amayobera mu Rwanda, ariko muri iki gihe si ko bimeze, ngashimira CIMERWA kuba iri mu ba mbere bakuyeho ayo mayobera bagatera intambwe yo kuza kuri iri soko”.

Abitabiriye icyo gikorwa mu ifoto y

Abitabiriye icyo gikorwa mu ifoto y’urwibutso

Arongera ati “CMA ku bufatanye na RSE ndetse n’abahawe uburenganzira bwo gukorera kuri iri soko ry’u Rwanda, tuzakomeza gukorana turusheho guteza imbere iryo soko ryacu. Ntabwo twabasha kugera kuri ibi tudakoranye bya hafi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’abikorera ndetse na Leta muri rusange”.

Iyo migabane 49% mu yo CIMERWA izashyira ku isoko yari ifitwe n’ibigo by’imari bitandukanye birimo Agaciro Development Fund gihagarariye Leta y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Rwanda Investment Group (RIG) ndetse na Sonarwa Holdings Ltd.

Uwifuza kugura imigabane ajya aho RSE ikorera mu Mujyi wa Kigali, yaba ari mu Ntara akaba yajya ku mabanki nka Banki ya Kigali (BK) cyangwa KCB Bank, akitwaza fotokopi y’indangamuntu ye cyangwa pasiporo ndetse n’ifoto ngufi ubundi bakabafasha.

Inkuru tuyikeshya KigaliToday

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading