19-04-2024

Lt Tindifa, umusirikare w’u Rwanda watorokeye muri Uganda ni muntu ki?

Muri Gashyantare uyu mwaka, Umutwe udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda wagize uruhare mu kureshya umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, atorokera muri Uganda; gusa ababanye nawe bavuga ko n’ubundi ari umuntu wari ufite imyitwarire n’indangagaciro bihabanye n’iby’igisirikare cy’u Rwanda.

Lt. Tindifa

Umutwe udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda wari uziko Tindifa ari umuntu w’agaciro gakomeye, gusa ntiwamenya ko ahubwo ari umuntu warangwaga n’imyitwarire mibi, ubusinzi n’inyota y’amafaranga nk’uko bisobanurwa n’ababanye nawe mu gisirikare.

Bamwe mu bazi neza Tindifa mu gisirikare, basobanura ko ari umuntu wari ufite imyitwarire imeze kimwe n’iy’abandi bahoze ari abasirikare bakomeye mu Ngabo z’u Rwanda ariko bagatatira igihango.

Urugero rutangwa ni urwa Kayumba Nyamwasa, Alphonse Furuma, Frank Tega n’abandi bananiwe kugendera ku ndangagaciro n’ikinyabupfura biranga abasirikare b’u Rwanda bagahitamo gutoroka.

Tindifa w’imyaka 38 yatorokeye muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe zizwi nka “Panya”, mu gikorwa cyari cyateguwe n’Umutwe w’Ingabo udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda hamwe na Maj. Fred Mushambo ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya ibikorwa by’ubutasi mu Gisirikare cya Uganda i Mbarara.

Ni umuntu bivugwa ko yakundaga kurangwa no guhimba inkuru zitari ukuri, ku buryo bagenzi be bari barumiwe iyo bumvaga uko avuga ibijyanye na se. Ngo yavugaga ko se ari Maj. Ngumbayingwe.

Ngumbayingwe ni umuntu ufite amateka akomeye mu rugamba rwa RPA rwo kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana, aho afatwa nk’umwe mu bari abarwanyi bakomeye watanze ubuzima kugira ngo igihugu kibohorwe. Gusa abamuzi neza basobanura ko atari we se wa Tindifa ahubwo ko aribyo uyu mugabo w’imyaka 38 yahimbye.

Ababyeyi ba Tindifa bivugwa ko ari George Rubagumya witabye Imana na Bagwaneza, aho bamubyariye muri Uganda mu gace ka Toro mu nkambi ya Chaka I. Kwiyitirira ko ari umuhungu wa Ngumbayingwe abamuzi bavuga ko byaba bituruka ku kuba se wa nyawe, Rubagumya, yari umuntu watorotse igisirikare cya RPA mu 1991 agasubira Toro. Abazi Tindifa basobanura ko ashobora kuba yaratewe isoni n’ibikorwa bya se wakoze ibitandukanye n’ibya Ngumbayingwe.

Bivugwa kandi ko Tindifa yiyitiriye Ngumbayingwe agerageza kuyobya Umutwe w’Ingabo Udasanzwe mu Ngabo za Uganda nk’amayeri yo kugira ngo wumve ko umuntu ushaka gutorokesha afite agaciro gakomeye.

Umwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano mu Rwanda yabwiye Virunga Post dukesha iyi nkuru ati “Urumva abantu bo hejuru mu gisirikare cya Uganda bibuka Ngumbayingwe mu gisirikare cya NRA ku izina rya “karampenge” [imvugo izimije ishaka kuvuga umuntu w’indwanyi utagira ubwoba)”.

Ubwo Tindifa yababwiraga ko Ngumbayingwe ari se, bashobora kuba baraketse ko ari umuntu ukomeye batomboye, icyo batari bazi ni uko ari umuntu udashobotse nk’uko ababanye nawe mu gisirikare babisobanura.

Tindifa ni umwe mu bahawe amahirwe n’igisirikare cy’u Rwanda ariko akayapfusha ubusa. Yarangije mu yahoze ari KIST mu ishami ry’ikoranabuhanga, ndetse ni umwe mu barangije amasomo ya gisirikare mu 2009-10.

Gusa ibihe byiza bye mu gisirikare ntibyatinze, kuko mu 2016 muri Gashyantare yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza umutungo akurikiranwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare nyuma y’aho bigaragaye ko yagurishaga amavuta y’imodoka yagombaga gukoreshwa mu butumwa bw’akazi.

Urukiko rwamukatiye igifungo gisubitse cy’amezi atanu. Umwe mu bamuzi neza yagize ati “Tindifa ni umuntu uhora mu bibazo by’amafaranga ariko na none ni umuntu uba mu buzima butajyanye n’ubushobozi bwe aribyo bigaragaza imiterere ye icuramye.”

Muri Werurwe 2016 bivugwa ko hari umugore witwa Juliette Uwamahoro wamureze amushinja ko yamuhaye sheki ya miliyoni 3.9 Frw ariko kuri konti nta mafaranga ariho, gusa icyo gihe yabashije gutoroka igifungo kuko yahise yumvikana na Uwamahoro akamubwira ko yaba abigenje buhoro, hanyuma akamuha ibihumbi 600 Frw anamubwira ko andi miliyoni 3.3 Frw azayamuha vuba.

Icyo gihe Tindifa yandikiranye amasezerano n’uwo mugore muri Kamena uwo mwaka amubwira ko azaba yamaze kumwishyura mu gihe cy’ukwezi kumwe. Yabuze ubwishyu bituma agurisha inzu ye yari afite mu Gatsata ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw hanyuma yishyura Uwamahoro amafaranga ye.

Nyuma y’aho Tindifa atorokeye muri Uganda, umugore we witwa Sylvia Murebwayire nawe yahise amukurikira amusangayo. Abazi Tindifa basobanura ko Umutwe w’Ingabo udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda ushobora kuba uri kwicinya icyara wibwira ko wabonye umwe mu basirikare bakomeye mu Ngabo z’u Rwanda ariko utazi ko ari umuntu ufite imyitwarire itari myiza na gato.

Akigera muri Uganda Mushambo yamwakirije yombi hanyuma amujyana i Kampala, ashyirwa mu nzu y’ibanga, gahunda yose yari yateguwe n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.

Kubera uburyo Uganda yamufataga nk’umuntu w’agaciro gakomeye, yarafashwe ajyanwa guhura na Museveni ubwe.

Umwe mu bazi neza Tindifa yagize ati “Ni ibiki by’ingenzi Tindifa wabarizwaga mu isoko rya gisirikare gusa yabwira Museveni n’Umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda, usibye ibiciro by’imyaka n’ibindi bicuruzwa biboneka mu isoko rya gisirikare?”.

Abakurikiranira hafi ibya Uganda n’u Rwanda basanga bitazatinda ngo Museveni n’igisirikare cye babone ko bibeshye kuri Tindifa nk’uko byagenze kuri Nyamwasa.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading