19-04-2024

Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi 471 cyatashye, ibyishimo ni byose

Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi zigera kuri 471 zari zimaze imyaka itanu mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, zazindutse zisubira iwabo nyuma y’ibiganiro byahuje impande zirebwa n’iki kibazo.

Mu gitondo cya kare nibwo aba mbere binjiye mu modoka zibavana mu nkambi ya Mahama zikabageza ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu Karere ka Bugesera, aho bari buhite bajya mu gihugu cyabo.

Mbere yo guhaguruka bahabwaga udupfukamunwa, amazi yo kunywa n’ibiryo kandi bicaraga mu modoka bahanye intera mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Muri rusange abiyandikishije bashaka gutaha ni 1800, ariko u Burundi bwatangaje ko mu cyiciro cya mbere bwakwakira abagera kuri 500.

Abarundi basubiye iwabo ku bushake, bagaragaje ibyishimo byinshi byo gutaha nyuma y’imyaka itanu bahunze imvururu za politiki zadutse ubwo Perezida Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Uwitwa Ndezi Nastivine yagize ati “Maze kumva ko bafite gahunda yo gucyura impunzi, nahise mfata icyerecyezo cyo gutaha. Nabyishimiye gusubira mu gihugu cyanjye. Naje mu Rwanda 2017 mvuye mu Kirundo, ndi kumva umunezero ari wose, ibyishimo birandenze”.

Ndezi yakomeje avuga ko yifuza ko nagerayo azavana amaboko mu mufuka agakora icyatuma atera imbere.

Ati “Icyatumye mpunga mvayo cyararangiye cyane. Naje mpunze nkurikiye abandi sinari nzi icyo mpunga. Leta y’u Burundi ndayisaba ko yatwakira neza natwe ikadufata nka bene wabo bakiriye”.

Uwitwa Banzumwite Cyrias yavuze ko yaje mu Rwanda 2010 aje gushakisha ubuzima. Ubwo impunzi zahungaga nawe yahise ajya mu nkambi, akaba yiyemeje gutaha kuko icyo yahungaga cyarangiye.

Ati “Nagiye nifuza gutahana n’izindi mpunzi. Icyo nahungaga cyararangiye, umutekano warabonetse”.

Uwitwa Nishimwe Christine yagize ati “Naje mu 2015, banyakiriye neza. Kuba ntashye ndaryohewe ariko hari n’abasigaye sinzi impamvu. Turasaba ko batwakira neza ariko n’abo basigaye bakabazana. Naje nkiri inkumi umugabo namushakiye mu nkambi. Ndasaba bagenzi banjye nabo gutaha kuko amahoro yarabonetse”.

Aba baturage bavuga ko nta mpungenge bafite kubera ko amakuru bahawe bizeye ko yizewe, dore ko nta muntu n’umwe wigeze abuzwa gutaha.

Bamwe mu batashye kandi barasaba Leta y’u Burundi gusubiza mu kazi abahunze ari abakozi, bakabacungira umutekano kugira ngo hatagira abandi bahunga kuko guhunga birababaza.

Uwitwa Philbert Harerimana yagize ati “Gutaha mbyakiriye neza nari maze iminsi mbitegereje. Ni igihe cyo gutaha ngasubira mu kazi nahozemo nkora muri banki, ibyari byatumye mpunga byavuyeho. Ndagira ngo bansubize mu kazi kanjye nicyo navuga”.

Hari abanze gutaha

Impunzi z’Abarundi zatashye, ni abiyandikishije ku bushake. Gusa hari abandi bavuga ko banze gutaha kuko bitarabazamo bitewe n’icyo bahunze.

Uwitwa Niyonzima Prudence yagize ati “Naje mpunze gutotezwa n’imbonerakure kandi ntibirarangira. Mu 2014 natwikiwe inzu ,mbura aho mba ndabwerabwera, mbonye aho mba bakajya baza kuncunga nijoro mfata umwanzuro ndahunga”.

Niyonzima yavuze ko umutekano mu Burundi nuboneka azasubirayo kuko we asanga utaraboneka kuko buri munsi hari imirambo y’abishwe iboneka.

Ati “Abantu baracyapfa, abandi baracyatotezwa. Nzasubirayo numvise ko ntawe ugitotezwa, ntawe ukicwa, ntawe ukiburirwa irengero”.

Mugenzi we witwa Niyonsaba Ancilla avuga ko yifuza gutaha ariko hari abantu bababwira ko nibagenda bazapfa kuko nta mahoro ari mu Burundi. Gusa ngo baracyabitekerezaho kuko nanone abariyo bariho nta kibazo bafite.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 72. Kva mu 2015 kugeza muri Werurwe ubwo hafungwaga imipaka kubera icyorezo cya Coronavirus, abagera ku 5922 batashye ku bushake basubira mu Burundi.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo abiyandikishije bemerewe gutaha bari babukereyeHubahirizwaga ingamba zo kwirinda icyorezo cya CoronavirusImodoka zabavanaga i Mahama mu Karere ka Kirehe zikabageza ku mupaka wa NembaGuhana intera mu modoka mu kwirinda Coronavirus byubahirijwe

Bahawe ibiryo mbere yo guhaguruka

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading