23-09-2023

Rusahurira mu nduru, ikigarasha Deo Nyirigira, icyari urusengero cyaruhinduye indiri y’ibyihebe

0

Umujura Deo Nyirigira witwikira “Gusenga” nyamara ari umugambanyi w’umugome ukoresha urusengero rwe nk’umuyoboro w’ibikorwa by’iterabwoba w’ikihebe Kayumba Nyamwasa. Uyu mujura Nyirigira, yavuye mu Rwanda asize asahuye amafaranga menshi, ahungira mu gihugu cya Uganda gukorera umutwe w’iterabwoba wa RNC n’ urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI), aho yagiye atangamo ibitambo abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo n’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI.

Ubusambo n’inda nini bya Nyirigira, byamukururiye ibibazo kuva cyera akabishyira ku Rwanda kandi ari we nyirabayazana wabyo, dore ko yamaze imyaka myinsi akorera Sebuja Ikihebe Kayumba Nyamwasa. Kudashobo, ubugome n’ubugambanyi bibaranga, byatumye bagenda bagirana ibibazo byateye n’ingaruka ziganisha ku kurindimuka k’umutwe w’iterabwoba wa RNC. Kuri Deo Nyirigira ari mu mugambi gukomanyiriza umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda, kugira himikwe undi yinjiyemo wa RAC-Urunana washinzwe na Jean Paul Turayishimye, uwahoze ari umupagasi w’ikihe kayumba Nyamwasa.

Deo Nyirigira, ni umugambanyi kabuhariwe ukunda iraha wihisha inyuma y’idini, abamuzi neza bavuga uburyo yabagaho ubuzima buhenze agituye i Nyamirambo, yambara imyenda ihenze ivuye mu Burayi, akarangwa kandi no kwibonecyeza cyane. Deo Nyirigira, yabaye mu buhunzi nkabandi banyarwanda babaye imyaka myinshi mu bihugu bindi ari impunzi kugeza ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi 1994 zibacyuye. Nyirigira, nawe yaje muri abo anashinga urusengero arwita AGAPE Nyamirambo aho yatangiye kujya arya amafaranga y’abakirisitu be, kugeza ubwo biteje umutekano mucyo muri iryo dini, umugambi wo kumushyikiriza ubutabera utangiye nibwo ahungira muri Uganda, kuva ubwo atangira kujya asebya u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ibyo bikorwa byose byerekana uburyo Deo Nyirigira, ari umunyamitwe, igisambo kabuhariwe wishushanya ngo ni umukozi w’Imana nyamara, ahubwo ni uwa Sekibi ihora imubungamo ngo arye utwabandi. Byahereye ubwo yayoboraga umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda bikaba byari byaramenyekanye ko Urusengero rwa AGAPE (rwitiranwa n’urwo kera yarafite agituye mu Rwanda-Nyamirabo) ruba muri Uganda mu karere ka Mbarara, uru rusengero ntirwigeze ruba inzu y’Imana nkuko byagakwiye kugenda, ahubwo umutekamutwe Nyirigira yarugize indiri yaho yinjiriza ndetse akanashishikariza abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru dukesha Virunga Post yigeze gutangaza n’uko abarwanashyaka ba RNC bari baragize urusengero rwa Nyirigira aho bakorera inama za ato na hato bagakora urutonde rw’urubyiruko bohereza mu bikorwa by’iterabwoba, ndetse n’urutonde rw’abanze kwinjira muri uwo mutwe bakitwa “intasi” bakaba ari bo bakorerwa iyicarubozo,bagakubitwa, bagafungwa mu magereza atazwi bazira ko ari abanyarwanda b’indahemuka.

Imwe mu mpamvu yatumye Deo Nyirigira agirana amakimbirane n’ikihebe Kayumba Nyamwasa n’iyo kuba yarashoye Umukobwa wa Nyirigira Jackie Umuhoza mu bikorwa by’iterabwoba bya RNC kandi Nyamwasa yari yararahiriye Nyirigira ko kwinjiza umukobwa we mu mutwe wa RNC atazigera abikora. Umwaka ushize Ubuyobozi bw’u Rwanda bwatangaje ko Umukobwa wa Deo Nyirigira, Jacky Umuhoza, yagaragaye mu bikorwa byo kugambanira igihugu ndetse nibyiterabwoba bya RNC, nyuma yaje gutabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

Nyirigira, kuva yabaho azwiho kuba ari igisahiranda, gisahurira mu nda yacyo, dore ko abo babanye kuva cyera, bavuga uburyo mu rugamba rwo kubohora igihugu mu myaka ya za 1990, Nyirigira yibaga amahene yatangwaga n’impunzi zabaga mu gihugu cya Uganda nk’umusanzu uzabafasha ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Nyirigira, aho gufasha abandi mu gutanga umusanzu ku rugamba, we yabaga yararitse inda arya utwo abandi batanze.

Gusa Deo Nyirigira, ubu ari kubyina zivamo, kuko ari kwikururira ibibazo atazabasha kwivanamo, gukorera ikihebe Nyamwasa ntibyamuhiriye , none ubu ari gukorera Jean Paul Turayishimye wahoze ari umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa. Hari ikihebe Kayumba Nyamwasa, hari Jean Paul Turayishimye, ntaho avuye ntaho agiye bose, bose ni amashitani, yihebeye guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Umwanditsi: Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: