25-04-2024

Umusazi Nahimana Thomas wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yahawe urwamenyo ku karubanda

Interahamwe Nahimana Thomas urangwa n’urwango ndengakamere mu bikorwa bye no mu magambo avuga ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, byatumye asara maze abyerurira ku mbugankoranyambaga mu kiganiro yatanganga kuri VOXAFRICA akwirakwiza ibihuha byuzuyemo ibinyoma ko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ko yitabye Imana, ko ngo ariyo mpamvu atagaragara mu ruhame. Gusara kwa Nahimana, avuga amagambo nkaya ngo ni nka wawundi watwitse inzu agashaka guhisha umwotsi, ubugome ndengakamere yabyirukanye, ntibwari gutuma ataba inyagasozi ngo asarire ku muhanda.

Uyu muhezanguni Nahimana Thomas, usibye kuba inyagasozi y’umubeshyi, ni n’injiji cyane. Muri icyo kiganiro yatanze wumvaga avuga amagambo acurikiranye, atagira umutwe n’umusozo, ibi bikagaragaza ko ari umuntu wavangiwe ukeneye kujyanwa kuvuzwa, ibi byatumye abo yibwiraga ko ari gucurangira bamuha inkwenene kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavugaga, yagiye agaragara mu ruhame mu bikorwa ndetse n’inama zitandukanye. Gusa kubera ubuterahamwe bwamumunze ubwonko, ibyo yavuze ntawe byatangaje kuko ubuhezanguni bwe bugaragarira buri wese.

Hari ingero nyinshi zigaragaza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiye agaragara mu ruhame, muri izo harimo; Inama zose ziga ku ngamba zo kurwanya Corona Virus kuva yagera mu Rwanda niwe wagiye aziyobora, kuwa 20 Kanama 2020 yitabiriye inama yahuje ibiro bikuru by’ubuyobozi bwa AU n’abayobozi b’uturere tw’ubukungu tugize Umugabane wa Afurika, ku wa 4 Nyakanga 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yizihirije umunsi wo Kwibohora i Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aho yatashye ku mugaragaro Umudugudu w’icyitegererezo, i bitaro, amashuri ndetse n’ibigo nderabuzima, Ku wa 16 Gicurasi yasuye akarere ka Nyabihu kagizweho ingaruka n’ibiza bitewe n’imvura ndetse n’izindi.

Ibi byose Nahimana atangaza by’ibinyoma abenshi babibona nk’ubujiji bukomeye ndetse n’ubugome ndengakamere afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda cyane ko yigize Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda mubuhungiro, mu biganiro atanga ku maradiyo ya Youtube harimo niye yise ISI N’IJURU TV, agaragara kenshi avuga amagambo yiganjemo amoko ndetse n’urwango rukabije afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu musazi ngo Nahimana wiyise “Umutaripfana ” yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi yise“Le Prophete.fr” gikwirakwiza inzangano zishingiye ku ivanguramoko ndetse no kwangisha ubuyobozi abaturage. Abakurikiranira hafi itangazamakuru na Politiki muri rusange bemeza ko ikinyamakuru Le Prophete.fr kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuyemo urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni w’umusazi, Nahimana Thomas.

Uyu musazi ngo ni Nahimana Thomas w’imyaka 49, kuri ubu utuye mu gihugu cy’Ubufaransa, yavukiye mu cyahoze ari Perefecture ya Cyangugu, ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Nzahaha, avuka ku babyeyi ari bo Nkeshuwimye Mathias na Yamubonye Claudine. Nahimana, amashuli yisumbuye yayigiye mu I Seminari nto ya Nyundo hagati y’umwaka wa 1986- 1992, nyuma yaho yaje gukomereza kwiga muri Seminari nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda aho byari mu mwaka wa 1992, maze mu mwaka wa 1999 aza guhabwa ubu padiri na Musenyeri Bimenyimana.

Ingirwamupadiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse harimo gusambanya abana ndetse no kunyereza umutungo wa diyoseze, ageze mu Bufaransa yagerageje gukomeza imirimo y’ubusaserodoti ariko kamere y’ubuteramwe n’ingeso mbi bikomeza kumwirukankamo, ubusaseredoti buramunanira.

Tariki ya 19 Mata 2013, Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivanguramoko ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu musenyeri kandi niwe wari waramushakiye ibyangombwa byo kujya mu bufaransa ndetse binavugwa ko na Passport ya Congo yagendeyeho yari yarayishakiwe n’uyu musenyeri Bimenyimana, dore ko akiri mu Rwanda yari yarananiranye, kuko ajya kuva mu Rwanda yasize ateye inda umwana w’umukobwa kuri ubu ni umugore utuye mu karere ka Rusizi.

Ubucukumbuzi bwa my250tv bucyesha umunyamakuru w’umufaransa Theo Englebert ukorera ikinyamakuru Le poulpe Media, mu nkuru ye yasohoye muri iki kinyamakuru muri Gashyantare 2020 yavuze ko abahezanguni bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 baba ahitwa Rouen mu Ubufaransa ,ndetse ko yabonye Col Aloys Ntiwiragabo muri aka gace. Nyuma yaho taliki ya 26 kanama 2020 u Rwanda rwahise rutangaza ko rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, dore ko afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aka niho haba bamwe mu bayobozi ba FDLR ndetse bakorana na nuyu musazi ngo ni Nahimana Thomas, uzwiho amagambo abiba urwango mu banyarwanda ndetse n’ivanguramoko.

NahimanaThomas, urwango n’ubugome ndengakamere bimuranga, ntibimuha amahoro aho atuye, kuko ahora ku mbugankoranyambaga asakaza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije ku mbuga zitandukanye z’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Nahimana kubona atanga ikiganiro asakaza mwene kiriya kinyoma bakamukwena ko abeshya, ko yanasaze ntibyatangaje abamuzi kuko ubuterahamwe yonse bukomeje kumutamaza,ni umusazi, ararwaye akwiye kujyanwa kwa muganga.

Yanditswe Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading