Site icon MY250TV

Menya interahamwe Agnes Mukarugomwa washinze Radio Ikondera ikwirakwiza urwango n’amacakubiri

Agnes Mukarugomwa ni izina ryamenyekanye cyane mu bikorwa byahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi bitewe n’uburyo uyu mugore yahoraga mu nama za MRND-Hutu-power zateguraga jenoside ndetse no gutoteza Abatutsi hagati y’umwaka 1990-1994. Uyu mugore afatanije n’izindi nteramwe ziba mu buhungiro, bashinze radio ikorera kuri murandasi mu mugambi wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukarugomwa ubu ni umukozi uhoraho wa radio Ikondera Libre, igendera ku matwara MRND-Hutu-power dore ko bayikoresha basakaza ibiganiro bibiba amacakuru mu banayarwanda ndetse no guhakana jenoside, aho usanga ibikorwa byayo ntaho bitandukanira nibya rutwitsi RTLM yashishikarizaga abahutu kwica Abatutsi mu bihe bya Jenoside. Abakorera kuri iyi radio ndetse n’abatumirwa, ni interahamwe zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zihora zikoma Umuryango wa FPR-Inkotanyi watumye zitagera ku mugambi wazo wo kurimbura Abatutsi.

Iyi nteramwe ngo ni Mukarugomwa Agnes, ivuga amakuru y’ibihuha mu mugambi wo kwangisha ubuyobozi Abaturage ndetse no gukwirakwiza icengezamatwara ry’urwango mu banyarwanda, ntawakwibagirwa ko yigeze kuvuga ko uwahoze ari Visi Perezida wa MRND ari imfura kandi akaba ari umuntu mwiza, yanashyigikiye interamwe Edouard Karemera , Mathieu Ngirumpatse na Joseph Nzirorera b’abajenosideri ruharwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ku byaha bahamwaga birimo; gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza abantu gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, gukora Jenoside, ihohotera rishingiye ku gitsina, gukwirakwiza ubutumwa bugamije gutangira Jenoside, kurimbura nk’icyaha kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’ibindi byaha bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera muri Mutarama kugeza Kanama 1994, aba bajenosideri uko ari batatu nibo bakurikiranaga ibikorwa by’interamwe kuva ku Rwego rw’igihugu, dore ko bari baratanze amabwiriza ko taliki 6, Mata 1994, interamwe ku rwego rw’igihugu zigomba kuba ziteguye naho kugeza mu kwezi kwa Nyakanga interahamwe zose zigomba kuba ziri mu makomini yose kandi zifite ibikoresho, aba kandi nibo batangaga amabwiriza kuri ba Perefe, Burugumesitiri na ba Konseye bari abarwanashyaka ba MRND mu rwego rwo gutegura jenoside neza aho bari bayoboye.

Kuva muri Mata kugeza Kamena 1994, Karemera wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yakunze kujya abwira imbaga nyamwinshi aziteranirije hamwe agashima Interahamwe, yakundaga gushimangira ko Abatutsi bakwiye kurimburwa bakabarwanya kuko ari abanzi, izo zikaba ari inyandiko n’amajwi yatambukaga kuri Radiyo Rwanda kenshi gashoboka.

Kuri Mukarugomwa afata Karemera nk’umuntu wigishaga ubumwe no kubana ko kandi yashishikarizaga abantu gufashanya, atigeze yigisha ivangura-moko. Ayo niyo magambo agarukwaho kenshi n’iyi Interahamwe Mukarugomwa kuko yanayavuze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu rubanza rwa Karemera, gusa urukiko rwatesheje agaciro ubuhamya bwe. Kuri Mukarugombwa ibintu byose Karemera yakoreye Abatutsi haba kubica, kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, arabishyigikiye kuko yumvaga ari ukuri.

Kuri ubu Mukarugomwa, atuye mu Bubiligi muri Denderleeuw aho azwi ku izina rya Murebwayire akaba yari ashinzwe ikusanyamakuru muri Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Guverinoma yari iy’abatabazi yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaranakoze muri Caritas Rwanda guhera mu mwaka wa 1992. Kuwa 2, Nzeri, 1955, Mukarugomwa yavutse kuri Theoneste Munyurwa na Scholastique Nyirabatutsi mu cyahoze ari Komini ya Kibayi na Segiteri ya Shyombo muri Butare ubu ni mu karere ka Huye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Umugabo wa Mukarugomwa- Athanase Nkundakozera yahamijwe n’inkiko Gacaca ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abifashijwe n’umugore we n’abandi bo mu muryango yaje gutoroka ubutabera. Nkundakozera kuri uyu munsi yiyita ko ari umuhutu warokotse Jenoside nyamara we n’umugore we barafatanyije gutera ingabo mu bitugu impuzamigambi ndetse n’interamwe gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Abazi neza uyu muryango wa Mukarugomwa na Nkundakozera ndetse banaturanye nawe atarahunga, bavuga ko nta Mututsi wakandagiraga ku mbuga yabo kandi ko Mukarugombwa yari umwe mu bagore bake bari bafite akazi, yari umwirasi cyane agakunda kuvuga ko abagore b’Abatutsi bakwiye kubaho ari abakene ubuzima bwabo bwose.

Mukarugomwa yabaye umurwanashyaka ukomeye w’abajenosideri bo muri MRND, yakomeje kwigisha abana be urwango, guhakana no gupfobya Jenoside. Umwe mu bana be witwa Laure Uwase ni umwe mu barwanashyaka ba Jambo ASBL igizwe n’abana b’abajenosideri n’inshuti zabo mu mugambi wo gutagatifuza ababyeyi babo ku byaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo bwo gutoneka no gushinyagurira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo ingoma y’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaraga gutsindwa n’izari ingabo za FPR inkotanyi, Mukarugomwa yahise ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yabanje gukorera Karitasi abona kongera guhungira mu Burayi. Ubu akaba yariyemeje gukomeza amatwara ya Hutu Power, ndetse akanayasakaza abinyujije kuri radio ye yise Ikondera Libre. Nta kabuza ko yahereye mu buto bwe yigishwa urwango nkuko nawe arwigisha abandi, ibi rero bikaba ntaho byageza abanyarwanda uretse kudusubiza mu icuraburindi twavuyemo mu bihe byashize.

Yanditswe na Ellen.K

Exit mobile version