19-04-2024

Igisebo kuri Leta ya Uganda ikomeje gufasha no gukingira ikibaba abasize bakoze Jenoside mu Rwanda

Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa 4 muri Africa mu bihugu bicumbikiye interahamwe zasize zikoze jenoside mu Rwanda, iki gihugu cyakomeje guhishira izi nkozi z’ibibi kugeza magingo aya, nyamara mu gihe ku isi yose ibihugu byatangiye gufata, no kohereza izo nkozi zibibi kugirango ziryozwe ibyo zakoze. Igikomeje gutangaza abantu ni uko kugeza nanubu Uganda yakomeje kwinangira mu kohereza abakoze jenoside barenga 260 bakiri ku butaka bw’iki gihugu nyuma y’imyaka 26 ishize.

Ibimenyetso birivugira , abantu bakomeje kwibaza uburyo Ubufaransa bwataye muri yombi umucurabwenge akaba n’umuterankunga wa Jenoside yakorewe abatutsi wari umaze imyaka 26 ashakisha Kabuga Felicien, nyamara leta ya Uganda yo ikaba igikomeje gucumbikira imitwe y’iterabwoba Igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’abicanyi nka “Gavana” uyubora umutwe wa “RUD Urunana’’, uherutse kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda ukica kigahitana 14 naho cumi n’umunani 18 bagakomereka.

Ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje gukorana byeruye n’abajenosideri barimo Igance Murwanashyaka wahoze ari Perezida wa FDRL, uherutse kugwa mu Budage, tubibutse ko ibyangobwa by’inzira (Passport) yakoreshaga yari yarabihawe na Leta ya Uganda, ibyo byose byerekana uburyo Uganda ari umuturanyi mubi kandi wiyemeje kutazahagarika ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amateka ya Uganda mu gushyigikira interahamwe zakoze jenoside mu Rwanda ni maremare cyane, kuva mu mwaka w’2000, usibye Ignace Murwandashyaka hari kandi izindi nterahamwe zo muri FDLR, iki gihugu cyagiye gifasha, aha twavuga nka Hyacenthe Rafiki na Maj Wallace Nsengiyumva, aba bose bakomeje kwidegembya muri Uganda aho bahawe ibyangombwa by’inzira (Passport) bya Uganda kugirango biborohereze ingendo mu mugambi wo gukomeza gushaka uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda no kugerageza kurangiza ibyo batasize barangije [umugambi wa Jenoside].

Murwanashyaka Ignace, yari asanzwe akorera ingendo ze muri Uganda, ubudage n’ibindi bihugu , Nyuma y’aho umuryango w’abibumbye muri 2004, umuhagarikiye kongera gusubira mu budage , leta ya Uganda mu mwaka wa 2006 yaje kongera kumuha urundi rupapuro rw’inzira ariko bamuhindurira amazina kugirango akomeze ibikorwa n’ingendo ze, ibyo byari mu mugambi wa leta ya Kampala wo gukomeza kuyobya uburari no guhuma amaso ubutabera babikorera interahamwe n’abambari bazo.

Si ibyo gusa kandi kuko mu mwaka w’2019, leta ya Uganda yataye muri yombi interahamwe ruharwa Anastase Munyandekwe wari warashyiriweho impapuro zimuta muri yombi na Polisi mpuzamahanga (Interpol), nyuma yaho byaje kurangira iki gihugu kimufashije asubira mu Ububiligi, mu gihe byari byitezwe ko agiye koherezwa mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yandikiye iya Uganda binyuze muri diplomasi iyimenyesha ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera kuri 137 bari mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, ariko Uganda icyo yakoze ni uko yaje gufata abagera kuri 3 harimo Augustin Rwiriza, Jean Baptiste Bizimungu na Bizimana Bernard, igitangaje ni uko aba bose baje kurekurwa bisubirira mu byabo, ubu bakaba bari mubice bitandukanye muri icyo gihugu aho bikorera ibikorwa byabo by’ubucuruzi ntankomyi.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bigayitse bya Leta ya Uganda, bemeza ko ntagitangaje kuko iyi leta yakomeje kuryumaho no kwinangira nyuma yuko leya y’u Rwanda iyisabye kuyoherereza Capiteni Nshimiyimana alias Gavana wayoboye ibitero by’umutwe wa RUD Urunana byishe abantu 14 abandi 18 bagakomereka mu Kinigi mu karera ka Musanze mu kuboza umwaka ushize wa 2019 akaba akomeje gukingirwa ikibaba n’inzego z’umutekano za Uganda

Leta y’u Rwanda ntiyigeze ihwema gusaba ibihugu by’amahanga bikihishemo abasize bakoze jenoside gufatwa bakohereza mu Rwanda, bakaburanishwa imbere y’ubutabera, kuri ubu Ububiligi bumaze gufata abagera kuri 3 aribo; Pierre Basabose, Christophe ndangali na Seraphin Twahirwa, Ubufaransa bumaze guta muri yombi Felicein Kabuga, bukaba kandi bwaratangiye iperereza kuri Aloys Ntiwiragabo nawe ukurikiranweho ibi byaha, ibi bikaba byerekana ko ibihugu bya America n’uburayi birimo kugaragaza ubufatanye mu gushyikiriza ubutabera izo nkozi z’ibibi.

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kubabazwa cyane n’ibikorwa bigayitse leta ya Uganda imaze igihe kinini ikora byo gucumbikira no gukingira ikibaba abasize bahekuye igihugu cyacu.

leta ya Uganda nta muntu numwe yari yari yashyikiriza leta y’u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2008 hashyizweho ubufatanye bwo gufata izo nkozi zibibi nyamara icyo gihugu gikomeje kwijandika mu bikorwa byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umwanditsi: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading