Zaneza umukobwa w’interahamwe Sebatware mu gutera inkunga umutwe witerabwoba wa RUD-Urunana

Ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuhezanguni bwa “Hutu power” n’urwango nibyo biranga Zaneza Denise, umukobwa w’interamwe kabombo Marcel Sebatware, akaba ari umwe mu bagize agatsiko ka Jambo ASBL gahakana kakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ariko by’umwihariko akaba umwe mu itsinda rishinzwe gukusanya amafaranga afasha umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana wa FDU-Inkingi.
Jambo ASBL igizwe n’abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Interahamwe na EX-FAR). Zaneza Denise ni umukobwa wa Marcel Sebatware, umwe mubahamwe n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa n’inkiko Gacaca adahari, kuri ubu akaba umwe mubagize ubuyobozi bwa FDU-Inkingi ndetse akaba n’umujyanama wa Jambo ASBL.
Zimwe mu ntego ziranga abagize Jambo ASBL, ni ugutagatifuza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana. Zaneza Denise n’abandi bafatanije barangwa no gusakaza icengezamatwara rigamije kwerekana ko habayeho Jenoside ebyiri, aho baharabika izari ingabo za FPR-Inkotanyi ko zakoze Jenoside y’abahutu. Ibi ugasanga ari amaco yo gusiga icyasha izari ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikongera kubanisha abanyarwanda mu mubano uzira ivangura-moko.
Abazi amateka ya Zaneza kuva kera, bazi uburyo se-Marcel Sebatware nk’umuntu wijanditse mu bikorwa bishishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aho yari umurwanashyaka ukomeye wa CDR, ishyaka ryatinywaga na benshi muri icyo gihe. Muri icyo gihe Marcel yari Umuyobozi wa Cimerwa mu cyahoze ari Komini ya Bugarama, ubu ni mu karere ka Rusizi. Benshi mu Abatutsi bahungiye mu ruganda rwa CIMERWA bishwe ku mabwiriza ya Sebatware, kuko abenshi mu bakozi yakoreshaga barenga 70 bishwe muri ubwo buryo.
Mu mwaka wa 1996, umwe mu bakoze mu ruganda rwa CIMERWA yatangarije New York Times ko muri Nyakanga 1994, Sebatware yatumiye abayobozi bari bamwungirije 27 mu ruganda, ababwira ko bagomba gusahura ibintu byose, no kwangiza ibyo batabashije gutwara, ibi bikaba byari impamvu yo kugira ngo ubuyobozi bwari gukurikiraho busigare amara masa, butangire bundi bushya. Icyo gihe nibwo Sebatware n’umuryango we wose harimo na Zaneza Denise bahise bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi Ya Congo, nyuma baza kujya mu Bubiligi.
Ibi byose Zaneza Denise yarabizi, gusa ikibabaje ni uko we na bagenzi be bo muri Jambo ASBL birengagiza ibyo byose, bagashishikazwa no guharabika abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Zaneza yigize impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, mu cyo bise “the Hutu genocide” afatanyije na bagenzi be nka Claude Gatebuke, Rene Mugenzi, Constance Mutimukeye mu ishyirahamwe ayoboye ryitwa “Global Campaign for Rwandan’s Human Rights”.
Umukobwa wa Sebatware-Zaneza akoresha imbugankoranyambaga asakaza icengezamatwara ryo kumenyekanisha no gukwirakwiza ibinyoma bya mapping report, guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ko aribwo bwakoze jenoside ndetse no gukomeza icengezamatwara rya HUTU PAWA.
Zaneza Denise abicishije kuri Youtube Channel yise MurakaZaneza, atambutsaho ibiganiro bivuga ko ubuzima bwo mu Rwanda ari bubi nyamara mu byukuri amaze imyaka myinshi atarukandagiramo. Intego ntayindi ni ukwigiza nkana ku makuru mpamo y’u Rwanda, agaragaza uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka mu buryo bwose kandi bugaragarira buri wese.
Tubibutse ko Zaneza Denise, ari umwe mu bakusanya inkunga ifasha imitwe y’iterabwoba nka RUD-URUNANA, FDLR na FDU-INKINGI igamije guhungabanya umutekano w’U Rwanda afatanyije n’abagize Jambo ASBL.
Zaneza Denise, afatanije na bagenzi be bitwikira ingirwamashyirahamwe bita ko aharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bakayakisha inkunga mu bazungu, kandi mu byukuri ari ayo kujya gufasha iyi mitwe y’iterabwoba nkuko twagiye tubibona ku bandi nka Paul Rusesabagina. Nubwo bakora ibi byose birengagije ko ntagihe ikinyoma kijya gitsinda ukuri, kandi ntawagambanira u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Yanditswe na Ellen.K
Uko as niko umutima we uteye. ariko nayubusa ntacyo azageraho, nabamubyaye barahebye nkanswe