19-04-2024

Frank Ntwali yagaragaye muri Uganda ari kugenzura imyitozo iri guhabwa abarwanashyaka b’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Frank Ntwari ushinzwe Urubyiruko rw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba na mwene wabo n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, yagaragaye muri Uganda arikumwe n’abambari ba RNC barimo; Prossy Bonabaana ndetse na Sulah Nuwamanya basanzwe bakorera uyu mutwe muri iki gihugu.

Frank Ntwali ubusanzwe atuye muri Afurika y’epfo, amakuru atugeraho avuga yagaragaye muri Uganda ari mu gikorwa cyo kugenzura, imyitozo n’amasomo amaze iminsi ahabwa abarwanashyaka bashya bari muri Kampala. Muri uku gushaka abarwanashyaka, Ntwali ari guhura n’abandi barwanshyaka bavannywe mu bindi bice bya Uganda.

Amakuru dukesha Virunga Post yatangaje iyi nkuru, avuga ko mu mezi ashize iki kinyamakuru cyerekanye uburyo Umutwe wa RNC uri gushaka abarwanashyaka muri Uganda, ko kandi ubuyobozi bwa Uganda buri kubibafashamo bukoresheje Urwego rw’Ubutasi rw’Ingabo za Uganda-CMI ndetse na bamwe mu basirikare bakomeye.

Amakuru yizewe, avuga ko Bonabaana na Nuwamanya bakorera uyu mutwe wa RNC bitwikiriye ishyirahamwe “Self Worth Initiative” mu mugambi wo gushyira mu bikorwa intego z’umutwe w’iterabwoba wa RNC, mu duce twa Hoima, Fort Portal, Kakumiro, Namutamba, Mubende, Kiboga Nakivale mu gace k’impunzi, ndetse n’ahandi hantu hegereye Kampala. Imwe mu mpamvu yatumye bibanda muri ibyo bice ni uko hatuye abantu benshi bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Nyuma y’uko umutwe w’iterabwoba wa RNC wagiye ushaka abawujyamo, babifashijwemo n’urwego rwa CMI, bakajyanwa aho amasomo n’imyitozo bitangirwa mu gace ka Bugolobi muri Kampala, ku muhanda wa 21, i Mpanga. Iyo myitozo n’amasomo biri gutangwa bigamije gufasha imigambi Perezida Museveni muri gahunda ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda abinyuijije muri RNC.

Bimwe mu bintu bizwi, binagaragarira abantu bose, ni uko Perezida Museveni afite umugambi kuva kera wo guhirika ubuyobozi bw’U Rwanda, aho atera inkunga ikihe Kayumba Nyamwasa ngo kibimufashemo. Ibi by’uko urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda-CMI rufasha RNC, si ibyavuba aha, kuko CMI yabikoze kuva kera, ifasha abarwanashyaka bayo kubona impapuro z’ingendo zibajyana ahaberaga imyitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kwambuka imipaka mpuzamahanga nta nkomyi.

Igihugu cya Uganda gisanzwe, gifasha bamwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe w’iterabwoba wa RNC mu kubona ibyangombwa by’inzira bibafasha kwitabira inama n’amahugurwa y’ibikorwa byuyu mutwe, muri gahunda yo kunoza umugambi wo gutera U Rwanda.

Mu mwaka wa 2019, umutwe w’iterabwoba wa RNC n’indi mitwe ya FDLR, RUD-Urunana ifite indiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe inshuro n’igisirikare cya Congo-FARDC, bamwe mu nyeshyamba barapfa abandi bacyurwa mu Rwanda ndetse bashyikirizwa ubutabera kubyaha bakurikiranweho by’iterabwoba. Perezida Museveni n’ikihebe Kayumba Nyamwasa nibo bahise bagaragaza gucika intege, imigambi yabo imaze kubapfubana.

Bamwe mu batanga imyitozo, amahugurwa n’amasomo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, harimo Gervais Condo utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari nawe gakingirizo Kayumba yashyizeho ko kuyobora RNC, Epimaque Ntamashobora utuye mu Ubwongereza akaba anashinzwe gushishikariza abantu kwinjira muri RNC, Robert Higiro, Epimaque Runanira, na Rusagara. Uretse Gervais Condo uyatangira kuri murandasi abandi bayatangira muri Uganda.

Bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari bavuga ko imigambi ya Perezida Museveni n’ikihebe Kayumba Nyamwasa idahwema kubapfubana, n’ubwo bakomeza kwerekana ko bagishoboye ariko ntibizabakundira.

Yanditswe na Ellen.K

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading