25-04-2024

Gukorera iyicarubozo Abanyarwanda muri Uganda, ibyaranze umutwe witerabwoba wa RNC mu myaka 10 ishize

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, abayobobe ba cya kiryabarezi RNC, bongeye kwikirigita baraseka, ngo barishimira imyaka 10 ishyaka ryabo rishinzwe. Mu kiganiro banyujije kuri ya ngirwaradiyo ngo ni “Itahuka”, nta kintu na kimwe bavuze uwo mutwe w’iterabwoba wagezeho, ugereranyije n’ibyo bari bashyize imbere ubwo bashingaga RNC, hari tariki 12 Ukuboza 2010. Icyo gihe abashinze icyo kiryabarezi bizezaga ibigarasha n’interahamwe ko bagiye guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, bagafata Igihugu, maze bagatamika uwo bashaka, bagahohotera uwo bashaka, mbese bakica bagakiza. Ntawe ubuza umuntu kurota, ariko izi nzozi nabo ubwabo bari bazi ko batazigera bazikabya.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ahubwo ko ibyabaye kuri RNC mu myaka 10 ishize byerekanye ko ba nyirayo ari ibigwiranda, ibikuri muri politiliki, abanyakinyoma, abanyamacakubiri, n’izindi ngeso mbi, zanatumye basubiranamo,bamwe baburirwa irengero, abandi bipakurura Kayumba Nyameasa n’ abagaragu be, bashinga ibiryabarezi byabo, nabyo bibaho ku munwa gusa.

Ubundi RNC ishingwa yari iyobowe na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Dr Theogene Rudasingwa, Gerald Gahima, Jonathan Musonera, Dr.Emmanuel hakizimana, Gervais Condo, Jean Paul Turayishimiye, Jérome Nayigiziki na Joseph Ngarambe. Mu ikubitiro Patrick Karegyeya wafatwaga nk’ uwo bose bashingiyeho icyizere, yiciwe muri Afrika y’Epfo muri Hotel yari yasohokanyemo inshoreke.

Nyuma y’imyaka 6, Théogene Rudasingwa na mwenenyina Gérald Gahima, batangaje ko bitandukanyije na Kayumba Nyamwasa bamushinja uburiganya n’amacakubiri, bashinga ikiswe NEW RNC cyaje guhinduka Ishakwe. Mu mwaka wa 2017, uwitwa Nsabimana Calixte Alias Sankara wayoboraga urubyiruko rwa RNC(batagira), yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa, amwita umugambanyi no kutagira umurongo wa politiki uhamywe, ndetse we n’abandi baboneza mu cyiswe RRM. Uyu Sankara nawe ntibyamuhiriye kuko ubu abarizwa muri gereza ya Mageragere, aho akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwa FLN, undi mutwe w’iterabwoba yaje kubera umuvuzanduru.

Guhuzagurika, kugambanirana, ubusambo n’ ubuswa muri politiki byaje guhumira ku mirari muri RNC, ubwo mu mwaka wa 2019, Benjamin Rutabana yaburirwaga irengero, bikavugwa ko yaba yariciwe muri Uganda, ku kagambane na kayumba Nyamwasa na Gen Abel Kandiho, ukuriye urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI.

Ibyabaye kuri Rutabana byatumye n’abari basigaye ku kinyoma cya Kayumba Nyamwasa bamucikaho, barimo Lea Karegyeya,umupfakazi wa Patrick Karegyeya akaba yari anakuriye abagore-gito bo muri RNC, Jean Paul Turayishimiye wari umuzindaro wayo, n’abandi benshi bagiye bavumira ku gahera Kayumba Nyamwasa na Evode Ntwari, ukivodavodana na muramu we Nyamwasa.

Ubu Turayishimiye na Lea Karegeya bashinze ikindi kitagira umutwe n’ikibuno ngo ni ARC-Urunana, nacyo cyatangiye kugaragaza ko kitazatinda kubasenyukiraho. N’ubwo RNC itahwemye kubona inkunga ivuye kwa Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda, ndetse no mu misanzu birirwa basabiriza mu mpunzi bazibeshya ko bazazicyura ku mbaraga, imyaka ibaye 10 iki kiryabarezi gikubitirwa ahareba I Nzega mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo. Byarushijeho kuba bibi aho iki gihugu kiboneye Perezida mushya, Félix Tshisekedi, wategetse ingabo za FRDC kutsemba ikitwa umutwe w’iterabwoba cyose kiri ku butaka bw’icyo gihugu. Abiyitaga abarwanyi ba RNC bishwe nk’udushwiriri, abandi amagana bafatwa mpiri banoherezwa mu Rwanda kuryozwa ubwo bugizi bwa nabi, barimo uwayoboraga izo nzererezi, Mudathiru Habib waje yarabaye igisenzegeri, ubu akaba akirushya iminsi ngo araburana.

Ngiyo rero RNC yizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe! Uretse isoni nke, ubu Kayumba Nyamwasa n’ibindi bigarasha bikimugaragiye, ni iki kizima baratira abayoboke babo? Harya ubu koko nta somo byaha abakiri mu buyobe, bakitandukanya n’aba bagome birirwa bicisha urubyiruko? Nyamwasa Nyamwangakumva, umenye ko utazanga no kubona!

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading