23-09-2023

So Ukwanga Akuraga ibyamunaniye, Abakomoka ku bajenosideri bararushywa n’ubusa

0

Interahamwe zihishe hirya no hino ku isi by’umwihariko i Burayi ndetse n’ abazikomokaho kimwe n’ibigarasha, bamaze iminsi bari mucyo bita imyigaragambyo ngo “itabariza umuhezanguri  Idamange Iryamugwiza Yvonne.

 

Uwo mugore ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gufungwa kubera uruhurirane rw’ibyaha yakoreye kuri murandasi birimo  gutuka ubuyobozi bw’u Rwanda, gukwirakwiza amagambo ahembera urwango, kugumura Abanyarwanda,  gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibindi byinshi.

 

Igitangaje ni uko abigaragambya bagira umwere umuhezanguni Idamange mu gihe urukiko rutaranga umwanzuro ku rubanza rwe, ndetse bakumvikana bavuga ko bafite gahunda yo gufata ubutetsi mu Rwanda; ikintu ubusanzwe cyananiye ababyeyi ba bariya bigaragambya cyane ko bakubiswe incuro n’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zinabohora u Rwanda.

 

Muri iyo “myigaragambo” bategura ikabera kuri murandasi ndetse ahandi ugasanga mu mijyi imwe n’imwe y’i Burayi bateraniye ku mihanda, abo bantu babarirwa ku ntoki bagaragara batukana, banapfobya Jenoside yakorewe abatutsi; mbese bakora ibisa nk’ibyo idamange yakoraga ndetse ababikurikirana benshi ntibatinda no kuvuga ko ibyo yakoraga aribo bari babimutumye cyane ko amakuru yizewe ahari nuko  bamuhaga amafaranga kugirango abavugire ibyo bashaka.

 

 

Mu minsi ishize mu mujyi wa The Hague mu Buholandi, imbere ya Ambassade y’Ubwongereza hagaragaye abatagera no muri 5 bari bayobowe na Gloria Uwinema Nsengiyumva, uyu mugore ni  umukobwa w’umujenosideri kaburariwe Charles Ndereyehe Ntahontuye, uyu nawe wihishe mu Buholande.

 

Charles Ndereyehe Ntahontuye, nawe yagaragaye muri iriya ngirwa myigaragambyo, uyu ni umujenosideri wamaze Abatutsi benshi cyane ko mu mwaka ushize yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu arasakwa, ubu iperereza rikaba rigikomeje dore ko nawe yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi. Kuba umukobwa we ariwe uyobora ingirwamyigaragambo irwanya Leta y’u Rwanda ndetse no gusebya ubuyobozi bwayo, ntawe byatangaza!

 

Muri uwo mujyo w’abana bamwe b’abahekuye u Rwanda bakomeje kurwanya RPF yatsinze ba se na ba sekuru ikabatesha mu mugambi bari bafite wo kurimbura Abatutsi,  harimo kandi undi wari uyoboye iyo ngirwamyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bruxelles  ariwe  Placide Kayumba, uyu akaba ari mwene jenosideri Dominiko Ntawukuriryayo, Kayumba ni umuyobozi mu cyiswe Jambo Asbl, ishyirahamwe ry’abana bakomoka ku babyeyi basize bahekuye u Rwanda akaba  na visi perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi ukuriwe na Victoire Umuhoza.

 

Uyu Placide kayumba kandi akaba we ubwe yarigeze kujya mu mashyamba ya congo kuvugana na bamwe mu bayobozi ba FDLR, ibi yabikoze mu kugirango Jambo asbl ikomeze gukorana byahafi na FDLR ndetse no guterana inkunga mu kurwanya Leta y’u Rwanda.

 

Bimaze kugaragara ko aba bose kimwe na bagenzi babo, ari bo birirwa mu ngirwamyigaragambo ibera kuri murandasi ndetse na hamwe bakanagaragara ari bacye cyane mu mihanda y’ibyaro byo mu Burayi cyane ko batanemerewe kujya mu mihanda kuko bamaze kwihanangirizwa incuro nyinshi n’ubuyobozi bw’imigi babamo babwirwa ko bazasubizwa mu Rwanda, ubu rero birirwa kuri murandasi basakuza ngo bajegeje isi.

 

 

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “nta mufa w’igikeri”, benshi muri izo nterahamwe zirirwa zituka ubuyobozi bw’u Rwanda iminsi yazo iragerwa ku ntoki, umusibo ni ejo nabo bagashyikirizwa ubutabera! Aba bana bamaze kumira uburozi bw’urwango bahawe n’ababyeyi babo niyo mpamvu ubona birirwa mu mihanda no ku mbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda, bahakana ndetse banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batagatifuze ababyeyi babo.

 

 

 

𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: