10-06-2023

Bamwe mubari abakozi ba Cimerwa Marcel Sebatware yicishije muri Genocide yakorewe abatutsi

Abenshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kubona Marcel Sebatware. Sebatare akaba akunze kugaragara hamwe na bagenzi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ibyo rero bikaba bifite impamvu kuko azwiho kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu ruganda ruzwi nka CIMERWA I Bugarama , kenshi agaragara yihanaguraho ibyo byaha kandi yarabihamijwe mu nkiko gacaca.

Hari benshi bazi neza ndetse banahoze ari abakozi muri CIMERWa bamushinja abatutsi yicishije bakoraga mugihe yari umuyobozi muri urwo ruganda , aho kubarinda nk’abakozi bagenzi be yagiye abagabiza Interahamwe zikabica akoresheje urutonde bariho yari yarategetse gukora.

Muri uwo mugambi kandi yafatanyije na mubyara we witwaga NKUSI Davide akajya amwandikira abakozi bagombaga kwicwa afatanyije na Lt.MANISHIMWE Samuel. Twavuga nka MUNANA Alphonse, MUNYANKINDI Védaste, NGABONZIZA Désire, UWIZEYIMANA Francoise na UWIFASHIJE Amiel bakoraga muri attandances y’uruganda, BIGOSHI Gabriel wakoraga mu igaraje ry’uruganda aba bose ishwe bagabijwe interahamwe na Marcel Sebatware.

Muri abo kandi Sebatware yicishije harimo uwitwaga DUSABIMANA Kome wakoraga muri Renovation Technique y’uruganda, MUDAHEMUKA Joseph na MUDENGE Manasseh bose bakoraga muri Amabaragé, BIZIMANA Andre na TWAGIRUMUKIZA Vincent bakoraga muri electricite y’uruganda bishwe bazira ko ari abatutsi kandi bari abakozi bararangwaga n’umurava.

Abazi neza ibya Marcel Sebatware kandi batangarije ikinyamakuru 250TV ko imwe mu nshuti ze zahafi ari we Lt.Col SINGIRANKABO Karabudiyani yahaye intwaro azicishije kuri MUNYAKAZI Yousuf, izo ntwaro zakoreshejwe mu bwicanyi bwabereye Kizenga no mu Bisesero, bemeza kandi nanone inshuti ya hafi ye yitwa Lt.IMANISHIMWE Samuel bafatanije mu gutanga itegeko ko TWAGIRAMUNGU Chrysostome wakoraga muri laboratoire y’uruganda yicwa n’abakozi bari interahamwe bakoraga mu ruganda wari waratoranyije ngo bajye gutozwa na Ex-FAR uko bica badakoresheje intwaro.

Nyuma y’ibi byaha by’ubwicanyi bw’abatutsi ndetse n’ibindi byaha ashinjwa byibasiye inyokomuntu, Sebatware aracyari mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa Ingabire Victoire, rizwi nka FDU-Inkingi wamamaye mu bikorwa by’iterabwoba ufatanyije n’indi mitwe- RNC, Amahoro PC, PS-Imberakuri, na PDP-Imanzi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikindi kandi Denize Zaneza umukobwa we abarizwa muri Jambo ASBL igizwe n’abana b’abajenosideri, akaba akoresha urwo rubuga mu gushaka guhanagura ibyaha bya se nawe akoresheje izo mbuga nkoranyambaga mu guhakana Jenoside yakorewe abatutsi no kuyipfobya, gushinyagurira abarokotse Jenoside.

𝐄𝐥𝐥𝐞𝐧 𝐊𝐚𝐦𝐩𝐢𝐫𝐞

Leave a Reply

%d bloggers like this: