Site icon MY250TV

Abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bagaragaye mu irahira rya Museveni nk’abatumirwa b’imena

Tariki ya 12 Gicurasi ni bwo muri Uganda habaye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni aho yarahiriye Manda ya 6 yo kuyobora icyo gihugu, mu bakuru b’ibihugu barenga 40 yari yaratumiye, hagaragaye gusa abagera mu icyenda, biganjemo inkoramutima ze aribwo haje no kugaragaramo Umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru yizewe agera kuri 250TV ni uko umuyobozi w’uyu mutswe Kayumba Nyamwasa umaze iminsi itari mike adasohoka munzu kubera uburwayi yavuganye na Museveni kuri telephone amwizeza ko we atazabasha kuhagera ariko azohereza abamuhagarariye.

https://www.rwandatribune.com/majrtdrobert-higiro-wa-rnc-yagaragaye-mu-irahira-rya-perezida-rya-perezida-museveni-nkumutumirwa/

Mu boherejwe muri uwo muhango harimo Maj (rtd) Robert Higiro ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RNC ndetse n’umucuruzi Rujugiro Ayabatwa Tribert werekanwe nk’umufatanyabikorwa w’igihugu cya Uganda aho kuri uwo munsi bagaragaye bacungiwe umutekano wo ku rwego rwo hejuru n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI ndetse n’umutwe wihariye urinda abayobozi bakuru ba Uganda uzwi nka SFC.

Uyu Rujugiro akaba kandi azwiho kuba umuterankunga w’imena wa RNC mu bikorwa byayo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ibindi byaha bigamije guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Hashize amezi atandatu Maj (rtd) Higiro ari muri Uganda aho yaje mu bikorwa bya RNC isanzwe ihuriramo na CMI, uyu mutwe wa RNC ukaba ukomeje gukora ibikorwa by’ubushimusi bw’abanyarwanda bakorera muri Uganda baba banze kuwuyoboka – Ababyiboneye n’amaso bavuga ko Higiro yahawe ibiro (bureau) muri CMI aho kubufatanye n’uru rwego RNC bakorera iyicarubozo inzirakarengane z’Abanyarwanda baba bashimuswe.

Mbere yo koherezwa muri Uganda Higiro yabaga mu Bubiligi, yaje kuhava ahungira muri Amerika abeshya ko inzego z’umutekano zo mu Rwanda zirimo ku muhiga.

Mu mpera z’Ukuboza 2020 nibwo yerekeje muri Uganda yakirwa n’abayobozi ba CMI barimo Col S.K Asiimwe, Umuyobozi wungirije wa CMI akaba n’umuyobozi ushinzwe kurwanya iterabwoba.

Exit mobile version