Site icon MY250TV

Impamvu nyamukuru Rusesabagina yivanye mu rubanza

Abo mu muryango wa Rusesabagina bahishuye ko aherutse kubagira inama yo “gusakuza cyane” nka bumwe mu buryo asigaranye kugira ngo asohoke muri gereza nyuma yo kwikura mu rubanza aho we na bagenzi be bakurikiranyweho uruhare mu bitero by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019.

Rusesabagina azwiho kuba yarashinze ndetse atera inkunga zinyuranye zirimo  amafaranga umutwe w’iterabwoba wa FLN wagiye ugaba biriya bitero ndetse yumvikanye mu mbwirwaruhame zitandukanye aha amabwiriza inyeshyamba z’uyu mutwe, ni mu gihe benshi mu bo baregwana barimo Callixte Nsabimana “Sankara”, na Heriman Nsengimana bo bemera icyaha ndetse bagashinja Rusesabagina kuba yarabahaga amabwiriza.

Mu kiganiro abakobwa ba Rusesabagina barimo uwitwa Lys Rusesabagina na Diane Rusesabagina bakoreye ku muyoboro wa Youtube witwa Ikondera Libre ukoreshwa n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda, tariki ya 4 Kamena uyu mwaka, bavuze ko baganiriye na se abasaba ko icyo bagomba gukora ari “Ugusakuza cyane” kugira ngo abashe gufungurwa!

Mu buryo bujimije, aba bakobwa basobanuye ko uko “gusakuza” harimo gutangaza inkuru z’ibinyoma ku buzima bwa Rusesabagina haba ukuvuga ko afashwe nabi ndetse n’ibindi binyoma by’uko yenda kwicwa; magingo aya akaba ari byo bari gukora ubutitsa amanywa n’ijoro.

Uko “gusakuza cyane” kandi ni na yo nama Rusesanagina yagiriwe n’umuryango yitirirwa, Rusesabagina Foundation, ukaba ari nawo wakusanyaga inkunga zo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba k’u Rwanda – uyu muryango ni nawo wamugiriye inama yo kwivana mu rubanza rwe aho abazungu bawucunga bamwijeje kumuvuganira agafungurwa binyuze mu kotsa igitutu Leta y’u Rwanda, gusa birengagije ko igitutu kidakora k’u Rwanda kandi ko uwo bashaka kugira umwere afite amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwa ku ntoki ze.

Uyu mukino wo gusakuza cyane biragaragara ko Rusesabagina n’abambari be bawuteguye cyane, dore ko uri gukinwa n’urugaga rw’abavoka b’i Burayi aho baherutse kwandika ibaruwa basaba Leta y’u Rwanda “gufungura byihuse Rusesesabagina kuko ari umwere” kandi “yashimuswe”, ni mu gihe nyama uyu mugabo ashinjwa n’abo bareganwa kandi ubwe akaba yarizanye mu Rwanda.

Mu minsi ishize igitangazamakuru cya The New York Times, cyatangaje inkuru yuzuyemo ibinyoma ivuga ko Rusesabagina yimwe ibyo kurya n’amazi yo kunywa ndetse ko yangiwe kuvurwa. Ibyo binyoma ariko bikaba biri muri wa mugambi wabo wo “gusakuza cyane”.

Ibyo binyoma byateshejwe agaciro n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) aho rwatangaje ko “Rusesabagina yitabwaho nk’abandi bafungwa bose” kandi ko “ahabwa ibyo abandi bafungwa n’abagororwa bahabwa,” bityo akaba adakwiye kuvugwa nk’aho ari we wenyine ufunze.

Rusesabagina aho afungiye muri gereza ya Mageragere ahabwa umwanya wo kuvugana n’umuryango we ndetse agasurwa n’abadipolomate ba Ambasade y’Amerika n’Ububiligi buri gihe. Muri uko kuvugana n’umuryango we rero byemezwa ko yagiriwe inama yo kwivana mu rubanza kugira ngo abambari be bose bakore iyo bwabaga basaba ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kotsa igitutu Leta y’u Rwanda kugira ngo afungurwe.

Abagerageza gushaka kuvugira Rusesabagina birengagiza ko abagizweho ingaruka n’ibitero bye bakeneye ubutabera, bakanatesha agaciro ubuzima bw’inzirakarekangane icyenda z’Abanyarwanda bishwe n’inyeshyamba za FLN ndetse n’abandi benshi bakomerekejwe na biriya bitero hiyongeyeho n’ibyangirikiyemo birimo imodoka zatwitswe kimwe n’imitungo yasahuwe n’ibindi byinshi.

Abambari ba Rusesabagina bagomba kumenya ko “gusakuza cyane” kwabo bitazamugira umwere, bakwiye kureka ubutebera bw’u Rwanda bugakora akazi kabwo cyane ko bwigenga.

𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

Exit mobile version