29-11-2023

Nyuma ya Karasira, RIB ikwiye gufata na Agnes Nkusi 

0

Nyuma y’uko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rutaye muri yombi Karasaira Aimbale  akurikiranyweho ibyaha byiganjemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, hamenyekanye amakuru ko uyu musore yahabwaga amafaranga menshi na bamwe mu baba mu mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 kamena, RIB kandi yatangaje ko yongereye ku byaha aregwa  icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, nyuma  y’iperereza ryakozwe rigasanga ko hari akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni 30 frw yafatiwe murugo kwa Karasira  no kuri Mobile Money ye.

Aya mafaranga karasira akaba yaragiye ayahabwa n’interahamwe , ibigarasha ndetse n’abandi bari mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Benshi bakibona iyi nkuru bahise bibaza ku buryo uyu mugabo wirukanwe muri kaminuza y’u Rwanda, wari ubayeho nta kazi agira aho yaba yarakuye aya mafaranga, gusa abibazaga ibyo bari babifitiye igisubizo dore ko Karasira mu biganiro bye akunze gushimira abo yita abo muri Diaspora uburyo badahwema kumutera inkunga, nyamara abo yita aba diaspora ndetse akanabavuga mu mazina ni abiganjemo Interahamwe zahunze ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’abazikomokaho, hiyongereyeho kandi n’abari mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Nyuma yo kubura ubusobanuro bw’ako kayabo abenshi kandi bahise basaba RIB  gukurikirana undi mugore witwa Agnes Nkusi Uwimana ufite umuyoboro wa Youtube witwa Umurabyo ku girango nawe asobanure aho avana amafaranga cyane ko nawe mu biganiro bye bihembera urwango nawe yumvikana kenshi ashimira “ababa muri diaspora” bamuha amafaranga ngo acemo Abanyarwanda ibice, akongeraho ko iyo nkunga bamuha ariyo imutera imbaraga zo gukora ibyo biganiro.

Uyu mugore kimwe n’uwiyita Cyuma Hassani ariko amazina ye bwite akaba ari Niyonsenga Dieudonné, bose biyemeje gukwiza urwango mu banyarwanda ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babicishije ku miyoboro yabo ya Youtube.

Si ibyo gusa kandi kuko mu rubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be, ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari umuntu witwa Baraka wajyaga ahabwa amafaraga na Rusesabagina ngo ayoherereze ingabo ze haje no kumvikana ko mubo Baraka yoherereje amafaranga harimo n’uyu mugore Agnes Nkusi, ibi nabyo abanyarwanda benshi bakana bifuza ko RIB idakwiye kurebera nkana uyu mugore nawe akwiye kwerekana aho avana ayo mafaranga, ndetse n’icyo abayamuha baba bagamije dore ko ntakindi kitari uguhungabanya umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda. 

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: