Site icon MY250TV

Afrika y’Epfo yabaye indiri y’abajenosideri yasabiwe ibihano mu kanama k’umutekano ka UN

Igihugu cy’Afrika y’Epfo cyasabiwe ibihano kuko kidatanga umusanzu wacyo wo guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahatuye.

Kuwa 8 Kamena 2021, ubwo yari imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz, yavuze ko igihugu cy’Afrika y’Epfo kitagaragaza uruhare na ruto muguta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “Ariko inzitizi y’ibanze dufite ni ukutabona ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango. Muri make, ibihugu bimwe ntabwo birimo kubahiriza inshingano mpuzamahanga bifite, bigatuma ibiro nyoboye bitabasha gufata abashakishwa.”

Aha yatanze urugero rw’uburyo mu mezi atandatu ashize, yamenyesheje akanama gashinzwe umutekano ko Fulgence Kayishema ushakishwa n’ubutabera akomeje kwihishahisha muri Afurika y’Epfo. Icyo gihugu ngo cyakomeje kwinangira ku bijyanye n’ubufatanye cyasabwe.

Brammertz yagize ati “Ikibabaje ni uko nta cyahindutse, nta ntambwe igaragara yatewe. Uko bimeze ubu ni uko ubuyobozi bw’Afurika y’Epfo burimo gutanga ubutumwa ko igihugu cyabwo ari ubwihisho butekanye by’abajenosideri bahunze ubutabera.”

Aha akaba yasabye uruhare rw’Akanama gashinzwe umutekano ku isi ko rukenewe byihutirwa.

Brammertz yavuze ko nubwo amaperereza menshi abangamirwa n’ubushake buke bw’igihugu, hari ayakomeje kugenda atanga umusaruro.

Magingo aya iperereza rishyizweho imbaraga nyinshi ni iryo gufata Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana.

Yavuze ko magingo aya bakomeje gukurikirana abahunze ubutabera, kandi ko hari icyizere ko umusaruro uzaboneka.

Brammertz yavuze ko bongereye imbaraga mu gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside, kandi zatanze umusaruro kuko zagejeje ku ifatwa rya Kabuga Felicien no kwemeza ko Bizimana Augustin wari Minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside, yaguye muri Congo.

Ibi Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz yabivuze  ubwo yagaragazaga imirimo barimo gukora muri ruriya rwego. 

Tubibutse ko iki gihugu uretse kuba kinacumbikiye abajenosideri, kinacumbikiye ibigarasha byasize bikoze amahano mu Rwanda ndetse bikaba binakomeje gukinira icyo byita politiki muri icyo gihugu aha twavuga nka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke ndetse n’abandi.

Mugenzi Feix

Exit mobile version