19-04-2024

Mu kimwaro n’isoni nyinshi Uganda yatakambiye u Rwanda isaba irekurwa ry’umusirakare wayo

Amakuru yizewe agera kuri my250tv arahamya ko Leta ya Uganda kimwe n’igisirikare cyayo (UPDF) kuva ku mugoroba wo kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru mu gitondo bariho batakambira Leta y’u Rwanda ngo irekure umusirikare wabo witwa Bakuru Muhuba wafatiwe k’ubutaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu ushize.  

Bakuru yatawe muri yombi n’itsinda ry’ abasirikare b’u Rwanda bari k’uburinzi bw’amanywa nyuma yo kumubona k’ubutaka bw’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, yahise ajyanwa ahantu hatekanye cyane ko yari afite intwaro zikomeye; uyu musirikare wari wambaye impuzankano ya UPDF yafatanwe imbunda yo mu bwoko bwa MMG n’amasasu yayo 100, indebakure  (binocular), telefoni igendanwa ndetse n’ibyangombwa bye bya gisirikare. 

Amakuru ava muri UPDF ahishura ko ifatwa ry’uriya musirikare byabarwaje umutwe ndetse babura n’amahwemo kubera ko ryagaraje ubunyamwuga bugerwa ku mashyi bw’iki gisirikare; ku  bw’ibyo rero, icyemezo cyihuse ubuyobozi bukuru bw’iki gisirikare bwafashe ni ugutakambira Kigali ngo uriya musirikare agarurwe. 

Ku rundi ruhande,  ibitangazamakuru bifashwa n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda  (CMI) byihutiye kugerageza kuvana Leta n’igisirikare mw’isoni nuko bikwirakwiza inkuru z’ibinyoma ko uriya musirikare “yashimuswe” n’u Rwanda; ibintu we ku giti cye yanyomoje ubwo yashyikirizwaga igihugu cye!

Nyuma yo kubeshya ko Bakuru yashimuswe ntibitange umusaruro, biriya bitangazamakuru byahinduye indimi noneho bibeshya ko yarekuwe kubera ko “u Rwanda rwokejwe igitutu”, ibi nabyo bikaba ari ibinyoma bigamije kugerageza kuvana ubutegetsi bwa Uganda n’igisirikare mw’isoni.

Ni mu gihe nyamara, ubuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Capt Peter Mugisha, waje kwakira uriya musirikare nyuma yo kurekurwa n’u Rwanda we yemeye ko umusirikare wabo yakoze ikosa rikomeye, akaba ndetse yaranasabye imbabazi mu mwanya wa Leta ye na UPDF.

Mugenzi Felix.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading