25-04-2024

Musabyimana Gaspard wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu ki?

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kumenya uwitwa Musabyimana Gaspard, gusa ntibamuzi ku kindi kintu kizima ahubwo bamuzi nk’umuhezanguni uhorana umutima mutindi wifuriza u Rwanda gusubira muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Musabyimana ahora kuri Youtube by’umwihariko ku ngirwa Radiyo zitandukanye zikoreshwa n’interahamwe n’ibigarasha, akaba anumvikana no ku muzindaro uri mu mazina ye; aho hose aba aharabika ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ari nako apfobya akanahakana byeruye Jenoside.

Imwe mu mirongo migari Musabyimana agenderaho ni ukwamamaza imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda, akaba anaharanira gutagatifuza interahamwe zakoze Jenoside ubundi zihungira mu bihugu bitandukanye birimo Congo.

Uyu Musabyimana ubusanzwe akomoka mu cyahoze ari Komini Nyamugari, Prefecture ya Ruhengeri (ubu akaba ari mu murenge wa Nemba, Akarere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda). Ni umukambwe w’imyaka 66 ubayeho ubuzima bubi mu gihugu cy’Ububiligi yihishemo dore ko akazi akora ari ako kwirirwa asakuza ku mizindaro na za radiyo rutwitsi aho amagambo ye ntaho ataniye n’ayavugirwaga kuri RTLM mu mugambi wo kurimbura Abatutsi muri Jenoside.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakunzi ba MY250TV bazi neza Musabyimana, ngo uyu musaza usazanye urwango mbere ya Jenoside mu mwaka wa 1992 yarakoraga akazi ko kuyobora ibiro bikuru byari bishinzwe abanjira n’abasohoka mu gihugu.

Yagize ati, “Musabyimana yarakoreshaga ububasha yahabwaga n’amategeko nabi aho yakundaga gukandamiza abatutsi akabima uburenganzira bwo gusohoka igihugu abashinja ko basanze Inkotanyi, abenshi yanganga ko batambuka agategeka abo bakoranaga kubafunga.”

Urwango, ishyari n’ubusambo nibyo biranga ibigarasha n’interahamwe ziba hanze y’u Rwanda dore ko bahorana amakimbirane adashira yaba mu dutsiko twabo, mu manama bahoramo adashira atajya anagira icyo ageraho.

Ni muri uwo murongo Musabayimana aherutse kwotswamo igitutu n’interahamwe ngenzi ze zirimo Ntilikina Faustin, Ruhorahoza n’abandi bahoze mu gisirikare cya Ex-FAR ubwo yashyiraga hanze amashusho n’amajwi y’abari bitabiriye umuhango wo kwibuka “Jenerali” Mudacumura wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa FDLR wivuganywe n’ingabo za Kongo mu mwaka wa 2019.

Musabyimana kandi yiyemeje kwamamaza interahamwe, ibigarasha n’abandi biyiyita ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho uba usanga igikomye cyose basimbukana nacyo nyamara intego nyamukuru baba bafite ari ugusenya ibyagezweho dore ko bose baba bitwikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Musabyimana n’abambari be bose bakwiye kumenya ko nta kure kubaho ukuboko k’ubutabera kutagera kandi ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari ibyaha bidasaza; bitinde bitebuke bazaryozwa ibyo bakoze!

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading