19-04-2024

Barikeka amabinga: Isi yabanye ntoya Interahamwe n’ibigarasha byihishe muri Mozambique, ntawugoheka!

Nyuma y’uko abasirikare n’abapolisi 1000 b’u Rwanda basesekaye muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, kuri ubu interahamwe n’ibigarasha byihishe muri iki gihugu urwicyekwe ni rwose ndetse ntibakigoheka kuko bifite ubwoba ko izi ngabo ari bo zije gufata.

Izi nterahamwe ndetse n’ibigarasha biri guhinda umushyitsi byibaza noneho aho byerekeza kuko byumva akabyo kashobotse, mu gihe nyamara akazi kajyanye ingabo z’u Rwanda karazwi.

Magingo aya, izi nterahamwe n’ibigarsha bimuriye ibirindiro ku mizindaro yabo ya YouTube ndetse n’ibitangazamakuru rutwtsi byabo nka ‘Abaryankuna’ n’ibindi, aho birirwa bamagana ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu.

 Mozambique ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikibarizwamo interahamwe n’abajenosideri benshi basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kuri ubu bakidegembya aho biyise impunzi mu gihe nyamara hashize igihe sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda ivanyweho.

Mu minsi ishize uwitwa Thabitha Gwiza wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaza gutandukana n’ikihebe Kayumba Nyamwasa yari yaratangaje ko arimo gukorana n’abo yitaga “impunzi ziba muri Mozambike”  ngo bajye mu mutwe w’iterabwoba yari yarashinze wa ARC Urunana afatanyie na Jean Paul Turayishimiye.

Hirya y’interahamwe, hari n’umubare munini w’ibigarasha byatorokeye muri Mozambique biva muri Afrika y’epfo ndetse no mu Rwanda batorotse ubutabera, aha twavuga nka Cassien Ntamuhanga ufite ingirwashyaka yise “Abaryankuna”, André Kazigaba n’abandi.

Ku rundi ruhande, hari hashize amezi agera kuri abiri interahamwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa bakora uko bashoboye ngo igikorwa cyo kohereza ingabo z’uRwanda muri Mozambike kiburizwemo, gusa bacurangiraga abahetsi nk’uko bisanzwe.

Interahamwe n’ibigarasha bagerageje gukoresha urubyiruko rwo muri Jambo Asbl, barimo Denize Zaneza, Ruhumuza Mbonyumutwa, Alice Mutimukeye n’abandi ndetse hiyongereyeho bimwe mu bigarasha bikorera urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI) birimo Himbara David na Obed Katureebe wiyita RPF Gakwerere n’abandi ngo bamagane kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ariko biba ibyubusa.

Intara ya Cabo Delgado ni imwe mu zituyemo Abanyarwanda b’abagizi ba nabi, cyane cyane interahamwe zahunze imijyi minini nka Maputo, zitinya gutabwa muri yombi. Icyakora, abo bose bakwiye kumenya ko nta kure kubaho akaboko k’ubutabera katagera, bitinde bitebuke bazaryoza icyaha bakoreye u Rwanda.

Mugenzi Felix

 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading