25-04-2024

Idamange n’urubyaro rwe mu bibazo, mu gihe Freeman Bikorwa wamushutse yigaramiye!  

Idamange Iryamugwiza Yvonne magingo aya ufungiye muri gereza ya Mageragere, we n’abana be bane yasize bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’uruhurirane rw’ibyaha byatumye yisanga muri gereza mu gihe uwitwa Freeman Bikorwa Singirankabo mumushoye muri ibyo byaha we nta kibazo afite.

Uyu Idamange yatawe muri yombi tariki 15 Gashyantare uyu mwaka akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibyaha uyu mugore yakoreye ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube mu bihe bitandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka no mu mpera z’ushize.

Amakuru yizewe agara kuri MY250TV ahamya ko biriya byaha Idamange atabikoze ku bwe, ko ahubwo yagiwe mu matwi na Singirankabo Freeman Bikorwa uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika wigize “umwami” w’imbuga nkoranyambaga aho azikoresha aharabika Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo ari nako acamo abanyarwanda ibice.

Freeman Bikorwa ni umuhungu wa Marriane Baziruwiha na Tangishaka David, akaba yarasaritswe n’urwango ndetse ingengabitekerezo ya PARMEHUTU akura ku babyeyi be. Hirya yo gushuka Idamange, uyu Freeman Bikorwa yanamuteraga inkunga cyane ko bari banafitanye ubushuti.

Kuri ubu abana ba Idamange bari mu bibazo bikomeye bitewe no kutagira nyina hafi ndetse n’imibereho yabo irimo kugenda iba mibi nyamara uwashutse nyina ari we Freeman Bikorwa aho ari muri Amerika arigaramiye, kimwe n’abandi bagiye batera akanyabugabo uyu mugore barimo ya ngirwamupadiri yitwa Nahimana Thomas n’abandi bahezanguni barimo bene Mbonyumutwa ubu badashobora kugira icyo bamufasha.

Ku rundi ruhande, si Freeman Bikorwa wenyine ukomeje gushora Abanyarwanda mu byaha abigambiriye cyane ko ibigarasha n’izindi nterahamwe zihishe ku migabane itandukanye badahwema gushukisha amafaranga Abanyarwanda ngo bivumbure ku buyobozi bwabo.

Bamwe mu banyarwanda baguye muri uwo mutego twavuga nka Karasira Aimable nawe uri mu maboko y’ubutabera nyuma yo kumara igihe kinini akwirakwiza impuha, ibiri amahire uyu Karasira we yajyaga yiyemerera ko aba bantu bari hanze aribo bamubwiriza ibyo avuga ndetse bakanamuha “agatubutse”.

Freeman Bikorwa na bagenzi be bagomba kumenya ko ibi birirwamo byo gushukisha abanyarwanda amafaranga babashora mu byaha birimo amacakubiri, bitazabagwa amahoro. Ntawahemukiye u Rwanda uwo ari we wese ngo bimugwe amahoro kandi agapfa kaburiwe ni impongo, umunsi umwe ibi bikorwa bigayitse birirwamo bazabiryozwa.

 

Mugenzi Felix

 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading