25-04-2024

Ibyo kwirwaza mu mutwe byateshejwe agaciro: Karasira yasabiwe gufungwa iminsi 30!

Ubushinjacyaha bwasabiye Karasira Aimable gufungwa iminsi 30 nyuma y’uko urukiko rwari rumaze gukuraho inzitizi z’abunganizi mu mategeko be, basabaga ko yabanza kujya kuvuzwa kuko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo akaba adafite ubushobozi bwo kwitabira iburanisha.

Karasira yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku itariki ya 31 Gicurasi, icyo gihe ashinjwa ibyaha birimo icyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Abunganizi be bari bavuze ko Karasira amaze imyaka 18 arwaye indwara zo mu mutwe ndetse yerekana na dosiye yivurizagaho, basaba ko yabanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwe bwo mu mutwe kandi bigakorwa n’abaganga bari basanzwe bamuvura ari bo Dr. Musoni na Dr. Gafaranga.

Urukiko rwaje kwemera iki cyifuzo cy’uko Karasira asuzumwa ariko bikowa na Dr. Chantal Murekatete usanzwe ari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya CHUK.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, abunganizi ba Karasira bagaragaje imbogamizi y’uko umuganga bari bifuje atari we wakoreye isuzuma umukiliya wabo, bityo basaba ko urubanza rusubikwa kugira ngo Karasira azabanze ajye kuvuzwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri i Ndera.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabiteye utwatsi, ruvuga ko isuzuma ryagaragaje ko Karasira nta kibazo cyo mu mutwe afite, ndetse ko Dr. Murekatete wakoze iryo suzuma abifitiye ubushobozi kandi akaba yarifashishije dosiye ye iri mu bitaro bya CHUK mu isuzuma yakoze.

Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha aregwa, bumusabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

 

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading