Uruhare rwa Agnes Uwimana na Noel Zihabamwe mu gutandukanya Shyaka Gilbert n’umugore we

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru zigaruka k’umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert aho abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda bahwihwisa ko “yashimuswe na Leta”.
Ni mu gihe nyamara uriya mugabo yatorokeye ubutabera muri Uganda nyuma yo kumenya uburemere bw’ibyaha bitandukanye yari amaze igihe akorera kuri YouTube birimo gukurura umwiryane muri rubanda, gukwiza ibihuha, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Ni ibyaha Shyaka yakoraga mu mugambi uhuriweho n’abarimo agatsiko ka Jambo ASBL kagizwe n’urubyiruko ruba i Burayi rukomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na bamwe mu biyita abanyamakuru bafite imiyoboro ya YouTube barimo Uwimana Agnes, Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan na Karasira Aimable ubu ubarizwa muri gereza.
Nyuma y’itoroka rya Shyaka umugore we witwa Dushimirimana Antoinette bari bajyanye ntibyabashije kumukundira kuko we yahise afatwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, nuko nyuma yo kwigishwa no gusobanurirwa icyaha yari yakoze aza kurekurwa asubira iwe.
Uyu mugore yahise asamirwa hejuru n’abasanzwe bakwiza kwiza inkuru z’ibihuha barimo “Cyuma Hassan” wa ‘Ishema TV’ ndetse na Uwimana Agnes wa ‘Umurabyo TV’ maze bamukoreshaga ibiganiro byari bigamije gukwirakwiza icengezamatwara ry’uko ngo yakorewe iyicarubozo, aho yanumvikanye avuka ko umugabo we yashimuswe; ibintu nyamara bitigeze bibaho.
Umutekamutwe Zihabamwe yabyinjiyemo…
Ibintu byarushijeho kudogera ubwo ikibazo cya Shyaka n’umugore we kinjirwagamo na Noel Zihabamwe, umutekamutwe ruharwa uba muri Australia uzwiho gusebya Leta y’u Rwanda ko ngo “yashimuse barumuna be” mu gihe nyamara bagiye Uganda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Amakuru yizewe MY250TV ifite ahamya ko Uwimana Agnes ari we wahuje Dushimirimana na Noheli Zihabamwe, uyu mugabo niwe kandi wanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana, yandikiwe Perezida wa repubulika ivuga ko itabariza “Shyaka Gilbert waburiwe irengero”.
Muri iyo baruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hagaragaramo ko Dushimirimana “yakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano”, nyuma yo kwandika iyo baruwa Zihabamwe yasabye uyu mugore gusinya ku gapapuro ubundi akamwohereza ifoto kugira ngo iyo sinya ishyirwe kuri iyo baruwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibi kandi byanakozwe ari nako amwoherereza amafaranga yo gukomeza kumushukashuka.
Mu bashutse Dushimirimana kandi harimo Muhayimana Eugenie, umugore uba mu Bwongereza wohererezaga amafaranga Shyaka Gilbert ndetse n’ibikoresho byo gukoresha kuri ku muyoboro wa YouTube we witwa ‘Ijwi Ry’imfubyi’, amakuru yizewe agaragaza ko uyu mugore yahaga inkunga y’amafaranga Dushimirimana.
Ku rundi ruhande, dossier ya Dushimirimana yamaze kugera mu bushinjacyaha nyuma yaho ku nshuro ya kabiri yongeye gushaka kujya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n’amategeko, akaba yaratawe muri yombi kuwa 29 Nzeli.
Uyu mugore yari amaze icyumweru yohereje abana be mu Karere ka Musanze muri bene wabo abavanye mu Karere ka Gicumbi kugirango bizamworohere kugenda dore ko yari amaze iminsi agirana ibiganiro n’umugabo we Shyaka Gilbert wamaze kwishyira akizana muri Uganda.
Si ubwambere Aba bantu biyita ko barwanya leta y’u Rwanda bagaragaye mu bikorwa byo gushuka abanyarwanda bikanabaviramo gufungwa, ingero ni nyinshi zirimo Idamange washutswe n’uwitwa Freeman Bikorwa, kuri ubu idamange bikaba byaramuviriyemo gufungwa imyaka 15, urubyaro rwe rukaba rudafite kirera nyamara uwamushutse yigaramiye.
Urundi rugero ni urwa Karasira Aimable wakunze kumvikana avuga ko hari abamuha amafaranga bakamutegeka ibyo avuga, nyamara nawe ubu ari mu maboko y’ubutabera azira umunwa we mu gihe abamushutse bigaramiye.
Abanyarwanda bakwiye kuba maso, kuko aba babashukisha amafaranga bagira ngo basebye Leta ndetse banapfobye Jeonside yakorewe Abatutsi nta kiza babifuriza kitari ukubaroha mu manga.
Mugenzi Felix.