19-04-2024

Ibyishimo bisendereye kuri  benshi nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuhezanguni Nsengimana wa ‘Umubavu TV’

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya  13 Ukwakira 2021, Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abantu 6 barimo Nsengimana Theoneste, nyir’umuzindaro wa Umubavu TV ukorera kuri murandasi.

Nsengimana na bagenzi be “bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda” nk’uko byatangajwe na RIB, bakaba   bafungiwe kuri sitasiyo ya ya Remera na Kicukiro, mu gihe Iperereza rikomeje kugirango dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ifatwa rya Nsengimana ni ibyishimo bikomeye kuri benshi kuko yari yarigize intakorwaho ku mbuga nkoranyambaga aho yyacishaga ibinyoma akanaha ijambo abafite urwango, abasakaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu muhezanguni, abanyarwanda batanze ibitekerezo ko bagenzi be barimo ”Cyuma Hassan” wa Ishema TV, Nkusi Uwimana Agnes wa Umurabyo TV, na Rashid Hakuzimna  nabo batabwa muri yombi kuko bakomeje gukwirakwiza icengezamatwara ricamo abanyarwanda ibice.

Abo bose bazwiho kuba ari ibikoresho by’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, interahamwe, abajenosideri ndetse n’ibigarasha aho bahabwa amafaranga ubundi nabo bakayaha abaturage nka ruswa kugira ngo bakunde bavuge ibyo abasebya u Rwanda bashaka.

Ntabwo ari ubwa mbere Nsengimana atawe muri yombi kuko mu myaka ibiri ishize  nabwo yafunzwe akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya aho yafatiranye abaturage bari mu bibazo by’icyorezo cya Covid-19 abizeza kubaha buri muntu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri kugira ngo abafate amajwi n’amashusho babeshye ko babonye inkunga y’ibiryo.

Itabwa muri yombi kwa Nsengimana rikwiye kubera isomo bagenzi be birirwa ku mbuga nkoranyambaga babeshya ko bavugira abanyarwanda nyamara ahubwo baba bashakira amaramuko mu guharabika u Rwanda.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading