19-04-2024

Iterabwoba: Nahimana Thomas yiyemeje kusa ikivi cya Rusesabagina, gusa ntibizamuhira!  

Nahimana Thomas, wahungiye ubutabera bw’u Rwanda mu Bufaransa nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yumvikanye agumura Abanyarwanda ngo bafate intwaro barwanye ubuyobozi bwabo.

Ni amagambo asa neza nk’ayakoreshejwe n’ikihebe Paul Rusesabagina ubwo cyatangizaga ibitero by’iterabwoba k’u Rwanda byahitanye Abanyarwanda icyenda bigizwemo uruhare n’inyeshyamba ze, FLN.

Ayo magambo ingirwamupadiri Nahimana yayavugiye ku muzindaro we wa YouTube uzwi nka ‘Isi n’Ijuru TV’ tariki ya 31 Ukwakira 2021 mu kiganiro yari yatumiyemo imandwa ze yita ‘ba minisitiri’ muri ‘guverinoma’ ye ikorera mu cyuka.

Muri icyo kiganiro, Nahimana yumvikana aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko asanzwe abikorera ku mbuga nkoranyambaga, gusa icyatunguye abantu ni uburyo uyu wahoze ari umukozi w’Imana yihandagaje gushora abanyarwanda mu bikorwa azi ko byabambura ubuzima.

Yagize ati, “Turabona twabagira inama ko mudakwiye no gukomeza gutinya, ko bibaye ngombwa rwose kandi ubanza igihe cyarageze n’intwaro abantu bazifata, ariko bakarengera uburenganzira bwabo. Igihe kiragageze ngo tubyitegure mu mutwe no ku mutima, igihe ni iki.”

Yakomeje asaba ubufasha ibihugu bituranye n’u Rwanda ubufasha ngo “byaba na ngombwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare.”

Amagambo y’uyu mugabo wirukanwe mu gipadiri kubera ubuhezanguni bwe, ntaho ataniye n’aya Rusesabagina nawe witabaje amahanga n’ibihugu by’ibituranyi cyane ko bimwe muri byo bicumbikiye FLN, Nahimana nawe amagambo yatangaje arashimangira ko ashaka gutangiza intambara ku banyarwanda.

Abanyarwanda bakwiye kwima amatwi amagambo ya Nahimana ushaka kubagumura kandi we yibereye i Burayi. Umwe mu basesenguzi yagize ati, “Aho kuvuga ngo abanyarwanda bafate intwaro kuki Nahimana n’ingirwa-guverinoma ye batabahaye urugero ngo bafate izo ntwaro ubundi baze barwane?”

Gusa ku rundi ruhande, Nahimana n’abambari be bakwiye kumenya ko ntawagerageje guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimuhire cyane ko n’abanyarwanda ubu bari maso aho batagikeneye ababatesha umwanya.

Nahimana ararye ari menge kuko ibyo we ubwe yivugira nibyo bizamugaruka mu minsi micye cyane, amagambo ye azayaryozwa mu gihe gikwiye.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading