24-04-2024

Byinshi kuri Rusagara Ignace, umujura ruharwa wigize intyoza mu guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda!

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko ku mizindaro y’ibigarasha hamaze iminsi humvikana umugabo witwa Rusagara Ignace yandagaza ubuyobozi bw’u Rwanda ari nako agerageza guca igikuba muri rubanda.

Ariko se uyu mugabo wiyemerera kuba umwambari ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ni muntu iki? Amagambo ye ahatse iki?

Magingo aya Rusagara yihishe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ni umunyabyaha watorotse ubutabera kubera ibyaha bitandukanye byanatumye ahunga u Rwanda, ahitamo kujya kurwandagariza mu mahanga.

Uyu mugabo ubusanzwe ni umujura ruharwa wacucuye abantu ku giti cyabo, sosiyete z’ishoramari n’ibigo binini aho bose yagiye abizeza ibitangaza mu bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko cyangwa ubucuruzi.

Ibyamenyekanye cyane ni mu mwaka wa 2015 ubwo Rusagara yihuzaga n’ibindi bisambo maze batekera mutwe uruganda rwa Skol barugurisha mu cyamunara ikibanza cy’umuturage witwa Sebatware Andre; gusa bimaze kumenyekana barafunzwe.

Nyuma yo gufungurwa, Rusagara yibye amafaranga ya Leta ubwo yari ashinzwe gutanga ingurane z’ubutaka maze ahita atorokera muri Amerika aho yirirwa asebereza abayobozi b’u Rwanda.

Uyu mugabo ni bihemu utagira isoni na mba, kuko mbere y’uko atoroka ubutabera yanatinyutse gutera inda umwangavu w’imyaka 15 amufashe ku ngufu maze asiga amwangirije ubuzima.

Abo mu muryango wa Rusagara Ignace twashoboye kuvugana baduhamirije aya makuru, ndetse banatubwira ko batagishaka kumva ko hari icyo bapfana kubera ukuntu yiyandarika.Umuryango wa Rusagara waramukarabye, bavuga ko “bapfushije bahagaritse”.

Se umubyara aherutse kwitaba Imana naho Nyina atuye mu burasirazuba tukaba tudashatse gutangaza imyirondoro yabo kuko badasangiye ibitekerezo nawe. Abavandimwe ba Rusagara nabo barumiwe ntibaba bashaka no kugaragaza ko baziranye.

Rusagara yigize umusesenguzi mu by’amategeko, umunyapolitiki w’akataraboneka nyamara atatinyuka kureba mu maso abo mu muryango we bamushinja ubugome, ubwambuzi, ubugambanyi, kwiyandarika no gusebya igihugu cyamuhaye harimo no kumwishyurira amashuri kugeza yiyise umunyamategeko.

Uyu mugabo yize amashuri yisumbuye i Gahini nyuma akomereza mu cyahoze ari KIE icyo gihe kwiga yabifatanyaga no kuba ‘umusekirite’. Kwiga muri KIE yaje kubireka ajya kwiga muri ULK, arangije nibwo yabonye urupapuro we yise “inzira y’indonke no gukira vuba”, binyuze mu guhemuka.

Akibona impamyabushobozi akaba umunyamategeko, Rusagara yahoraga abwira abantu bafite ababo bafunze ko ashobora kubafunguza bikarangira abariye amafaranga – nibwo kandi yatangiye gukoresha inyandiko mpimbano.

Rusagara yanabwiraga urubyiruko ruba mu Rwanda rushaka kujya hanze ko yabibafashamo, hanyuma akabaka amafaranga, ariko yabagira inama yo kuvuga ko abayobozi bari mu Rwanda bishe ababyeyi babo abo bajene bagatinya kubeshya icyo kinyoma kandi bafite ababyeyi bombi.

Abumva Rusagara ku mizindaro y’ibigarasha bakwiye kumenya ko nta kintu kizima gisohoka mu kanwa ke, ko ahubwo aba agerageza kuyobya uburari hejuru y’amahano yasize akoze mu Rwanda.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading