23-09-2023

Rurageretse hagati ya Mukankiko na Bene Mbonyumutwa

0

Umugore witwa Mukankiko Sylvie usanzwe ubarizwa mu ngirwa guverinoma ya Padiri Nahimana yifatiye ku gakanu bene Mbonyumutwa abashinja ko ngo bafite inzara y’ubutegetsi no gushaka “kurya ingoma zose”.

Ibi Mukankiko amaze iminsi abigaragariza mu butumwa asangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze aho adasiba kuvuga ko bene Mbonyumutwa bahorana inyota y’ubutegetsi, ubwirasi n’inda nini nk’umurage bakomora kuri sekuru Mbonyumutwa Dominiko.

Uyu Mbonyumutwa yategetse u Rwanda mu gihe cy’amezi icyenda mbere gato y’uko rubona ubwigenge, azwiho kuba yarimakaje ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yenyegeje ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 dore ko iyo ngengabitekerezo yagiye ihererekanwa n’abamusimbuye ku butegetsi.

Si ubwambere uyu mugore yibasiye bene Mbonyumutwa kuko n’umwaka ushize yigeze gukozanyaho na Ruhumuza Mbonyumutwa bapfa ko Mukankiko yibasiye umunyamakuru wa FDLR witwa Marc Matabaro aho yamushinjaga “kugira ubwoba”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo umujyanama w’umukuru w’igihugu mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yaganirizaga abanyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, yababwiye ko bene Mbonyumutwa bari muri Jambo ASBL “bo ubwabo bazamarana.”

Gen Kabarebe yagaragaje bene Mbonyumutwa kimwe na bagenzi babo babana muri Jambo bafitanye ibibazo by’uko Mbonyumutwa ari we wagambaniye Kayibanda akicwa na Habyarimana.

Iyi ntambara y’amagambo ari hagati ya Mukankiko na bene Mbonyumutwa, ni ikimenyetso ko abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda “nta cyo barwanira ko ahubwo ari bo bazamarana hagati yabo” bitewe n’ubugome n’indanini bifitemo nk’uko bishimangira n’abasesenguzi mu bya politike baganiriye na MY250TV.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: