Site icon MY250TV

Abajenosideri bihishe mu Bufaransa bari guhinda umushyitsi nyuma y’uko Muhayimana ashyikirijwe ubutabera!

Muhayimana Claude, interahamwe kabombo yamaze Abatutsi mu cyari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, yagejejwe imbere y’ubutabera mu ‘Rukiko rwa Rubanda’ ruherereye i Paris mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzakomeza gusomwa kugera ku wa 17 Ukuboza uyu mwaka.

Ni inkuru yashimishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abarokokeye ku Kibuye cyane ko uyu Muhayimana yari amaze igihe yihishahisha mu Bufaransa, aho yari yaranahawe ubwenegihugu.

Mu byaha Muhayimana akurikiranyweho harimo icy’ ubwinjiracyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

By’umwihariko uyu mugabo yari umwe mu bagambaniraga abatutsi mu gihe cya Jenoside, aho yabavanaga mu duce dutandukanye akabashyira interahamwe ngo bicwe cyane ko icyo gihe yakoraga akazi k’ubushoferi. 

Abarokokeye ku Kibuye bivugira ko hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu 1994, Muhayimana yagabye igitero ku ishuli rya Nyamishaba maze ahagarikira iyicwa ry’impunzi z’abatutsi zari zahungiye ahitwa Gitwa no mu Bisesero.  

Muhayimana kandi ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Kiliziya ya Kibuye ku italiki ya 17 Mata 1994 no ku munsi wakurikiyeho kuri Sitade Gatwaro, ahabarwa ibihumbi by’Abatutsi bishwe.

Ku rundi ruhande, urubanza rwa Muhayimana rwatumye benshi mu Interahamwe n’abajenosideri bakihishe mu Bufarana bahinda umushyitsi cyane ko bacyeka ko igihe icyo ari cyo cyose nabo bafatwa maze bakaburanishwa, nk’uko isoko y’amakuru ya MY250TV mu Bufaransa ibigaragaza.

 Ubu bwoba bwabo buje bukurikira uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron aherutse kugirira mu Rwanda aho yivugiye ko atazigera areberera abakoze Jenoside bihishe mu gihugu cye; ikimenyetso ntakuka ko ak’abajenosideri mu Bufaransa kashobotse!

Kuba abajenosideri bakomeje gufatwa bagakanirwa urubakwiye, bikwiye kwibutsa abirirwa bidegembya mu bihugu bitandukanye ko bucya bwitwa ejo kandi ko uko byagenda kose nabo umunsi wabo uri hafi kugera nabo bagashyikirizwa ubutabera nk’uko bikwiye.

Ellen Kampire

Exit mobile version