Umuryango wa Rusesabagina uri gusabiriza amafaranga witwaje urubanza rwe! 

Abagize umuryango wa Rusesabagina wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha by’iterabwoba batangaje ko bari gutegura igikorwa cyo gukusanya amafaranga kugira ngo bamufunguze binyuze mu bukangurambaga bise ‘#FreeRusesabagina’ ku mbuga nkoranyambaga.
Ni igikorwa kigamije gusabiriza amafaranga kandi kiri gufatwa na benshi nk’urwenya rwa byendagusetsa; aho bitumvikana uburyo umuntu wahamijwe iterabwoba “afungurwa” n’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga.
Indi mpamvu igira kiriya gikorwa urwenya ni uko kuri iyi inshuro abafatanyabikorwa b’umuryango wa Rusesabagina ari ari itsinda ry’abanyarwenya babarizwa muri Leta zunze Ubumwe; abo akaba ari bo bazasusurutsa abaziyemeza gutanga amafaranga.
Bene iki gikorwa si ubwambere kibayeho kuko ubusanzwe umuryango wa Rusesabagina ubeshejweho no gusabiriza; ibintu byafashe indi ntera aho uyu mugabo afatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe muri Kanama 2020 maze agahita ashyikirizwa ubutabera yari imaze imyaka yihishahisha.
Ku rundi ruhande, kiriya gikorwa cyasekeje abakurikirana ibya Rusesabagina kuko imwe mu ngingo zagarutsweho cyane mu rubanza rwe ni uburyo yasabaga amafaranga mu bazungu akayita ko azayafashisha imfubyi nyamara we akayashyira mu kigega cye ari nayo yakoreshaga yohereza mu mutwe w’iterabwoba wa FLN mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umwe mu bazi neza Rusesabagina n’umuryango we yabwiye MY250TV ati : “Rusesabagina n’abambari be cyane cyane Carine Kanimba wiyita umukobwa we nta kindi bakora mu bihugu babamo uretse gusabiriza, by’umwihariko muri iyi minsi bahinduye umuvuno aho basabiriza bitwaje urubanza rwe!”
Carine Kanimba ubusanzwe watoraguwe na Rusesabagina ariko akaba amwita “Papa” aherutse gutanga ikirego mu rukiko rwa Africa y’iburasirazuba(EACJ), urukiko rusanzwe rwakira ibirego by’abarenganyijwe batuye mu bihugu binyamuryango byarwo; ni ukuvuga abafite n’ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Gusa igitangaje ni uko nyirubwite, Rusesabagina, ku ikubitiro mu rubanza rwe yeruye ko ari umubiligi, hakiyongeraho ko atarenganyijwe kuko yahamijwe ibyaha bigera ku icyenda ndetse akatirwa imyaka 25 kuwa 20 Nzeli 2021.
Gusabiriza kw’umuryango wa Rusesabagina ni bumwe mu buryo bwonyine basigaranye, dore ko gusakuza kwabo bitigeze bigira icyo bibamarira kugeza ubwo bamugiraga inama yo kwivana mu rukiko, umwanzuro yifatiye ashutswe kugeza kuri uno munsi ukaba ukimugonga.
Abambari ba Rusesabagina bakwiye kumenya ko ntacyo bakora ngo bahindure ibyaha yahamijwe, bakwiye kumenya kandi ko uwari we wese ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitajya bimuhira. Agapfa kaburiwe ni impongo!
Ellen Kampire