10-06-2023

Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard n’abambari babo bakomeje gutega zivamo!

Abarimo Ingabire Victoire Umuhoza, Ntaganda Bernard n’abandi bambari b’imitwe yiterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda mu gisa nk’urwenya rwa byendagusetsa bakomeje kuyobya uburari mu mugambi bahuriyeho wo kwigira abere ku byaha badasiba gukorera u Rwanda.

Ako gakundi kayoboye na Ingabire gakomeje gukwirakwiza icyo bise “Urwandiko rw’inzira rugamije kugeza u Rwanda kuri ejo hazaza heza.” Ni icengezamatwara rishobora guhita ryumvikana nk’ikintu cyiza k’umuntu utazi imigambi mibisha y’aba bantu.

“Abasinye kuri kuri iyo ngirwa rwandiko rw’inzira nta kindi bagamije kitari ukwigira abantu beza kandi ari ibirura byambaye uruhu rw’intama” nk’uko umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV abishimangira.

Akomeza agira ati, “Nta rundi rukundo aba bantu bafitiye u Rwanda. Ni gute wakwirirwa urema imitwe y’iterabwoba yica Abanyarwanda, ugashaka gucamo abanyarwanda ibice warangiza ngo uratanga inama zigamije ineza y’igihugu. Izona nama bazigumanire!”

Iby’urwo rwandiko bitizwa umurindi n’umwanditsi mukuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika, Etienne Karekezi, uzwiho kuba ashyira imbere amatwara ya PARMEHUTU mu kazi ke ka buri munsi.

Abacurabwenge b’iri cengezamatwara ni imitwe y’iterabwoba yiyita “amashayaka ya opozisiyo” irangajwe imbere na DALFA-Umurinzi na FDU-Inkingi bya Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda wiyitirira ishyaka PS Imberakuri, Jambo ASBL igizwe n’abana b’abajenosideri, ARC Urunana yiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa RNC n’ ingirwashyaka Ishema ya Nahimana Thomas na Nadine Kansige.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV agira ati, “Utu dutsiko twose duhiriye ku ntego imwe yo gutagatifuza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo no gushimangira ko mu Rwanda habayeho jenoside ebyiri. Baratega zivamo kuko twarabemenye!”

Ingabire, Ntaganda n’abambari babo bakwiye kubanza guca ukubiri n’imigambi mibisha birirwamo niba bashaka gutanga inama, naho ubundi ni abanyabyaha kandi ntaho bazigera bacikira akaboko k’ubutabera.

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: