Site icon MY250TV

Muhayimana na CMI bari gukoresha ‘David TV’ mu kwikura mu isoni nyuma yo gutamazwa na Shyaka

Ibintu bikomeje gufata indi sura nyuma y’uko imigambi mibishaya Uganda na Muhayimana Eugenie, umwe mu bambarib’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya urwanda, ishyizwe ahagaragara n’umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert uzwi nka Shyaka G.

Mu cyumweru gishije nibwo Shyaka wari umaze iminsi muri Uganda yashyize k’umugaragaro uburyo Muhayimana afatanyije n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) bakomeje kugumura Abanyarwanda babahatira kwigomeka k’ubuyobozi bwabo no kubuharabika; ibintu yanzebityo agaruka mu Rwanda.

Ubuhamya bukomeye Shyaka yatanze bwashegeshe Muhayimana na CMI ku buryo bahisemo gukoresha uwitwa Ngendahimana David, undi muturage w’u Rwanda nawe ubamuri CMI, mu kwibasira Shyaka binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Uyu Ngendahimana ni umwe mu banyarwanda bagiwe mu matwi n’abambari b’imitwe y’iterabwoba biyita ko barwanya u Rwanda banamufasha kujya muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ubu yirirwa aharabika ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ari nako acamo Abanyarwanda ibice.

By’umwihariko Ngendahimana aherutse kugaragara kumuyoboro we wa YouTube witwa ‘David TV Ngendahima’akoresha imvugo nyadagazi ari nako yibasira Shyaka Gilbert, mu gihe nyamara yari amaze iminsi amushimagiza.

Mu kiganiro cya Ngendahimana yibanda ku gushimagiza Muhayimana aho asubiramo inshuro nyinshi ko uyu mugore“ntabwo ari umwanzi w’u Rwanda” bityo ko “Shyaka agombaku musaba imbabazi kuko yamusebeje”.

Abakurikiye uyu Ngendahimana, bahuriza ku kuvuga ko amagambo yatangaje atari aye, ahubwo ko yatumwe na Muhayimana ndetse na CMI imucumbikiye mu rwego rwo kwihimura kuri Shyaka nyuma y’uko ashyize ahagaragara uburyo bakomeje gushora Abanyarwanda mu bikorwa bihungabanya igihugu cyabo.

Icyatangaje abantu ni uburyo Ngendahimana ahidaguranya imvugo kugeza ubwo yumvikanisha ko Shyaka ari we munyamakosa ndetse ko ngo ari we wahaga amafaranga Muhayimana; ibintu byatumye uyu mugabo ahabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bakoresha Facebook yagize ati: “Ikigaragara Muhayimana na CMI imitima ntiri mu gitereko kuko ubuhamya bwa Shyaka bwarabashegeshe; bageze aho bahimba ibintu nabo ubwabo batabasha gusobanura.”

Muhayimana Eugenie kuba ari kugaruka kenshi mu bantu ni ko ari we uri gukoresha uburyo bwose ngo akomeze agumure abantu, mu cyo yita ko abashakira uburyo bajya mu bihugubitandukanye.

Usibye kuba yarafashaga Shyaka, uyu mugore yanagarutsweho ko afasha n’umuvandimwe we Uwihoreye Eric na Ben Mugisha kuri ubu ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Mugisha niwe ubu uri ku ibere akaba nawe yaragiye akora ibiganiro avuganira Muhayimana.

Muhayimana akomeje gukora iyo bwabaga ngo ashake abamuvuganira ariko by’umwihariko abo yafashijeakabashukisha ibya mirenge, dore ko umuryango wa Shyaka wose awumaze awugira ibikoresho bye mu migambi ye ikomejeno kujya ahagaragara.

Yaba David n’abavandimwe ba Shyaka ndetse n’abandi barikugwa mu mutego wa Muhayimana na CMI bakwiye kumenya aba bantu bashaka kubagira abacakara no kubakoresha mu icengezamatwara riharabika u Rwanda.

Ellen Kampire

Exit mobile version