Site icon MY250TV

#Kwibuka28: Ikihishe inyuma yo kuba Jambo ASBL yaritabiriye kwibuka i Charleroi

Urubyiruko ruba mu Bubiligi ruvuka ku bajenosideri rukaba rwibumbiye mu gatsiko kazwi nka Jambo ASBL ruherutse kugaragara mu gikorwa cyo kwibuka Jenosideri yakorewe Abatutsi cyabereye mu mujyi wa Charleroi uherereye muri kiriya gihugu.

Uru rubyiruko rusanzwe ruzwiho kuba ruhakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko yagizwemo uruhare rukomeye n’ababyeyi babo aho ahubwo ruhora rubatagatifuza ari nako rukwirakwiza icengezamatwara ry’uko ngo mu Rwanda habayeho “jenoside ebyiri”.

Kwitabira kiriya gikorwa kwa Jambo ASBL byari ubushinyaguzi no kwiyorobeka cyane ko byaje kumenyekana ko abambari b’aka gatsiko bari batumiwe n’akandi gatsiko kazwi nka “Igicumbi” ko kagizwe n’ibisambo, ibigarasha ndetse n’interahamwe.

By’umwihariko ibikorwa by’iki kintu cyitwa “Igicumbi” byamaganwe ku mugaragaro n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka).

Kwihuza kwa Jambo ASBL na “Igicumbi” byari mu mugambi wo kuyobya uburari ku byaha by’abambari b’utu dutsiko twombi aho bahora bashinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Charleroi aba bahakanyi bahuriyeho mu bikorwa byabo by’ubushinyaguzi rwafunguwe ku mugaragaro mu mwaka 2017, rwatangijwe mu rwego rwo guha agaciro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Kuba Jambo yaragiye kuri ruriya rwibutso ntawe bikwiye kurangaza ngo atekereze ko abayigize baba barahindutse cyane ko bonkejwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’ababyeyi babo.

Ellen Kampire

Exit mobile version