Site icon MY250TV

Bombori bombori muri FLN: Francine Umubyeyi wari ‘perezidante’ na Biruka birukanywe

Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, Callixte Nsabimana alias Sankara n’izindi nyeshyamba zitari nke za MRCD/FLN ibintu byakomeje kuzamba muri uyu mutwe w’iterabwoba, kugeza n’aho bamwe mubari basigaye bakomeje gushwana.

Magingo aya Francine umubyeyi wari umaze igihe ayobora CNRD Ubumwe ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije Dr Innocent Biruka bamaze kwerekwa umuryango.

Amakimbirane, urwikekwe no kwishishanya muri MRCD/FLN amaze igihe kinini yatewe n’ifatwa ry’abayobozi bakuru bayo byatumye batakaza inyeshyamba nyinshi zimwe zishwe n’igisirikare cya  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse abandi bafatwa mpiri boherezwa mu Rwanda.

Ibyo kandi byaje gukurikirwa n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’umutwe w’inyeshyamba zishamikiye kuri MRCD arizo FLN aribo  Lt Gen Habimana Hamada ndetse na  Gen Maj Hakizimana Antoine (JEVA) umwungirije.

Amakuru yizewe ava muri FLN kandi yemeza ko ihirikwa rya Francine Umubyeyi rishingiye ahanini ku makimbirane amaze iminsi hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru w’ingabo za FLN na Hakizimana Antoine JEVA umwungirije bamaze igihe batumvikana.

Ngo ibi byateje amacakubiri muri FLN bituma havuka ibice bibiri, gusa ngo igishyigikiye Gen Major Hakizimana Antoine akaba ari cyo gifite imbaraga kikaba cyahisemo kwikiza igishyigikiye Lt Gen Habimana Hamada Cyari Kiyobowe na Francne Umubyeyi.

Ikindi cyatumye uyu Umubyeyi yirukanwa nanone gishingiye ku moko kuko uyu mugore bajyaga bamushinja ko ari umutsi ndetse bagakeka ko yaba ngo akorana na Leta y’u Rwanda

Iyirukanwa kandi rya Innocent Biruka wari umunyamabanga mukuru wa CNRD naryo amakuru aturuka muri uyu mutwe avuga ko yaba yaragiye anyereza amafaranga yakiraga agenewe gufasha izi nyeshyamba.

Uyu mwuka mubi hagati ya Gen Hamada na Jeva kandi uraca amarenga ko aba bagabo ubwabo bagiye guhigana dore ko umwe ashinja undi gukora mu gihe undi aba yibereye muri “business” ze.

Ingirwashyaka  zigera kuri enye arizo CNRD Ubumwe yayoborwaga na Irategeka Wilson waje gusimburwa  na Francine Umubyeyi, RRM yahoze ikuriwe na Nsabimana Callixte sankara, RDI Rwanda rwiza ikuriwe na Twagiramungu “Rukokoma” ndetse na PDR Ihumure yari iya Rusesabagina byaje kwihuriza hamwe bikora icyitwa MRCD Ubumwe ndetse rishinga n’umutwe wa Gisirikare witwa FLN.

Mugenzi Félix

Exit mobile version