10-06-2023

Ntwali Williams yahisemo kwiriza ay’ingona aho gusobanurira Aljazeera impamvu yafunzwe inshuro zirenga ebyiri!

Umuhezanguni Ntwali John Williams umenyerewe mu kugumura abanyarwanda binyuze mu icengezamatwara acisha kuri YouTube akomeje guhabwa urw’amenyo nyuma y’uko agaragaye kuri Aljazeera avuga ko yafunzwe kenshi ariko ntasobanure icyatumye afungwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Nyakanga 2022, nibwo iyi Televiziyo ifite ikicaru gikuru i Doha muri Quatar yatangaje inkuru yakoze kuri uyu muhezanguni aho aba avuga Leta y’u Rwanda “igirira nabi abanyamakuru ikabafunga, ikanabakorera iyicarubozo.”

Muri iyo nkuru, Ntwali agera kure akavuga ko nawe yafunzwe ariko ntasobanure impamvu yatumye afungwa; ibintu byatumye abakurikiye iyo nkuru bamushyira ku gitutu ngo asobanure icyatumye afungwa n’ubwo nabwo yakomeje kuryumaho.

Gusa impamvu uyu muhezanguni yabuze icyo abeshya ni uko ibyaha byatumye afungwa ntaho bihuriye na gato n’umwuga w’itangazamakuru ahubwo bikaba bifitanye isano n’ingeso y’ubusambanyi yamubayeho akarande.

Nk’urugero, muri Kamena 2016 yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, nyuma y’aho kandi yongeye gutamazwa nyuma yo kuryamana n’ukora umwuga wo kwicuruza maze abura yo kumwishyura.

 Mu buryo bwatangaje buri wese, ayo mafuti niyo Ntwali yegetse kuri Leta y’u Rwanda ariko yirinda kubisobanura mu buryo bweruye cyane ko Aljazeera itari kumutaho umwanya iyo imenya amabi y’uyu mugabo usaziye ubusa.

Ikindi cyashimangiye ubuhezanguni bwa Ntwali ni uburyo yagiye kwereka umunyamakuru wa Aljazeera inzu ngo zasenywe na Leta mu midugudu ya Kibiraro na Kangondo iherereye i Nyarutarama ariko ahitamo kutamwereka inzu zijyanye n’igihe abo baturage bubakiwe mu midugudu y’icyitegerezo mu Busanza ho mu Karere ka Kicukiro.

Perezida wa Repubulika aherutse gutangaza ko mu Rwanda ntamuntu numwe ufungwa adakwiye gufungwa kuko inkiko zo mu Rwanda zizewe kandi zifite ubunyamwuga, anongeraho kandi ko hari abari hanze bidegembya bagakwiye kuba bafunzwe.

Ntwali wiyita impirimanyi y’uburenganzira bwa muntu kandi bizwi neza ko ari mu kwaha kw’abanzi b’igihugu ni umwe mu bari hanze ya gereza kandi yakabaye ayirimo, gusa akwiye guhora azirikana ko hari umurongo ntarengwa!  

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: