Site icon MY250TV

Byose hanze: Twagiramungu “Rukokoma” yirashe mu kirenge ubwo yihenuraga ku bufasha RPF yamuhaye!

Twagiramungu Faustin “Rukokoma” wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda akomeje guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko itangije impaka ku bufasha Umuryango RPF-Inkotanyi wamuhaye nyuma yo kubohora u Rwanda no kumuvana mu menyo y’interahamwe zendaga kumwivugana.

Bijya gutangira, uyu musaza w’imyaka 77 ariko umaze igera kuri 27 yihishahisha mu Bubiligi nyuma yo kwangarirayo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022 yagiye kuri Twitter maze mu isoni nke yandikaho ko RPF iri “kubeshya abakiri bato ko yanguriye ikoti tariki ya 19/07/1994…”

Abenshi bacyetse ko uyu musaza rukukuri yaba “yavangiwe”, ibintu bahuzaga no kuba bitumvikana uburyo agarura ibyabaye mu myaka 28 ushize aho abakiri bato  bakoresha Twitter yabyanditseho ari nabo yabwiraga bari bataranavuka.

Gusa bidateye kabiri byagaragaye ko koko RPF uretse kugurira ririya koti Twagiramungu, yanamuhaye ubufasha bukomeye. Nk’urugero, Tom Ndahiro,  umushakashatsi kuri Jenoside akaba by’umwihariko yari kumwe n’itsinda ry’ingabo za RPF/A zabohoye Kigali ni umwe mu bahise batamaza Rukokoma.

Ndahiro yasubije uyu musaza ati: “Ubwo wihaye kubeshya abato batakuzi, kenyera. Uretse no kukwambika, wibuka ko utarava aho wari wihishe muri MINUAR i Remera ya Kigali twakoherereje umuti w’amenyo? Ntiwabyemera! Ku wa 19/7/1994 waje kurahira uvuye kuri Hotel Meridien-Umubano, tinyuka uvuge uko waje n’uwakuzanye!”

Uko Rukokoma yarokowe

Muzehe Tito Rutaremara,  umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, akaba by’umwihariko yari mu buyobozi bwa RPF/A bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bunabohora u Rwanda, nawe yunze mu rya Tom Ndahiro maze ahishura uko “Inkotanyi zarokoye Twagiramungu” mu myaka 28 ishize.

Mu butumwa busubiza Twagiramungu, Muzehe Rutaremara yagaragaje ko ari mu basabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) ko Twagiramungu atabarwa cyane ko intagondwa z’interahamwe zamuhigiraga hasi kubura hejuru bitewe n’umurongo we n’ishyaka yabarizagamo rya MDR bari barafashe; ibintu byatumaga yitwa “icyitso gikuru cy’inyenzi(RPF/A-Inkotanyi).”

Muzehe Rutaremara yasobanuye ko ubufasha RPF yasabye muri MINUAR ngo Twagiramungu atabarwe yabuhawe ariko izi ngabo z’umuryango w’abibumbye zirushwa imbagaraga n’interahamwe ndetse n’abasirikare barindaga Habyarimana Juvénal ubwo zari zigeze mu gice cya Remera.

Yagize ati: “Abasirikari bacu bari CND baratabara, birukana interahamwe babohora icyo gice cyose cya Remera na Twagiramungu akira atyo interahamwe n’abajepe akorana nabo uyu munsi.”

Ikoti…

Yakomeje agaragaza ko “Twagiramungu amaze kurokoka yasabye guhungira mu Bubiligi kuko ariho umugore n’abana bari bari”, bikurikirwa no kubaho mu buzima bubi muri icyo gihugu cyane ko yari akinjiyemo nk’impunzi; ibintu byatumye RPF imugurira rya koti ubwo yamugiriraga icyizere ikamugira Minisitiri w’Intebe.

Ati: “Ageze[Twagiramungu] mu Bubiligi, ntabwo Ababiligi bamuhaye umushahara (kuko ntacyo yabakoreraga) cyakora birashoboka ko bamuhaye udufaranga dusanzwe duhabwa impunzi natwo tuba ari duke cyane, ntiwabonaho ayo kugura amakositimu yo kuza kuba “sapeur” muri Afurika keretse niba agarutse mu Rwanda yarasanze interahamwe zitaramusahuye kuko yabibwiraga isi yose ko zamusahuye.”

Yunzemo ati: “Twagiramungu niba acyibuka neza udufaranga government yakoresha n’agashara ka Twagiramungu byavaga mu isanduku y’abanyamuryango ba RPF. Niba ataribagiwe…ibindi byose n’amafranga byari byaratwawe na leta y’abatabazi babijyana muri CONGO.”

Twagiramungu yamaze igihe gito ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuko yahise arengwa maze atorongerera mu Bubiligi; igihugu yagezemo ahita yifatanya na za nterahamwe zendaga kumwivugana mu 1994.

Uyu musaza ushaje wanduranya cyane akorana na buri wese utifuriza ineza u Rwanda; nk’urugero ubu ni we mugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN umwanya yafashe nyuma y’uko Rusesabagina afatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali maze akaza guhamywa ibyaha by’iterabwoba.

Gusa Rukokoma akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Ubwanditsi

Exit mobile version