24-03-2023

Abakoresheje Kizito Mihigo akiriho, baracyamukoresha na nyuma yo gupfa!

Mu muco nyarwanda kirazira cyikaziririzwa gushinyagurira mu buryo ubwo ari bwo bwose uwapfuye ndetse n’iyo bikozwe bihanwa n’amategeko.

Ibyo ndabihuza n’umuhanzi Kizito Mihigo umaze imyaka ibiri apfuye yiyahuriye muri gereza gusa hakaba hari udutsiko tw’abiyita ko bari “inshuti” ze dukomeje kumushinyagurira ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mu gihe izo “nshuti” za nyakwigendera ziniya “Abazito” ari zo n’ubundi zamugiye mu matwi maze zimwangiza mu bitekerezo, zimwizeza ibitangaza bidashoboka kugeza ubwo yisanga mu bikorwa by’iterabwoba mu mugambi wari uwo kwica abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Akimara gutahurwa muri Mata 2014, Kizito yihutiye kwemera icyaha ndetse anagisabira imbabazi anahishura ko abanzi b’u Rwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ari bo bamukoresheje.

Kizito yaburanye yemera icyaha ari nako atasibaga gusaba imbabazi umukuru w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, yakatiwe imyaka icumi ariko mu mwaka wa 2018 umukuru w’iguhugu yaje kumuha za mbabazi yahoraga asaba maze arafungurwa.

Gusa bidateye kabiri za “nshuti” za Kizito zongeye kumujya mu matwi zimukangurira noneho guhunga igihugu maze afatirwa mu cyuho; ibintu byamushegeshe kugeza yiyahuriye muri kasho bitewe n’agahinda gakomeye yari afite kubera ko yari yasubiyemo icyaha yari yarasabiye imbabazi.

Abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC wakoresheje Kizito Mihigo bakomeje kujya ku mbuga nkoranyambaga bagakoresha urupfu rwe mu ngirwapolitike bakora, aho bavuga ko “yishwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Bavuga ibyo birengagije ko Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yeretswe umuryango wa Kizito) igaragaza ko yiyahuye.

Ni mu gihe kandi umuryango wa nyakwigendera wihanangirije abakomeza kumushinyagurira bitwaje impamvu zabo bwite maze ubasaba “kumureka akaruhuka”, ibintu ariko bakomeje kwima amatwi.

Abanyarwanda bakwiye kwamaganira kure inyangabirama zigoreka urupfu rwa Kizito mu rwego rwo gukumira ko haboneka undi munyarwanda abo banzi b’u Rwanda bashora mu manga nk’uko babikoreye Kizito.

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: