25-04-2024

UMUHOZA JACQUELINE UMUKOBWA WA DEO NYIRIGIRA UKURIYE RNC MURI UGANDA YATAWE MURI

Ibumoso (Umuhoza Jacqueline) Ibiryo se ( DEO NYIRIGIRA)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi uwitwa Umuhoza Jacqueline akekwaho uruhare mu byaba birimo ubugambanyi cyangwa ubutasi.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Umuhoza yamenyekanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana inkuru zivuga ko yaburiwe irengero.

Uwitwa Ivan R. Mugisha yamenyesheje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ko ‘inshuti yanjye yitwa Jackie Umuhoza yaburiwe irengero, ubufasha mu kumenya aho aherereye bwaba ari ingenzi. Niba yaratawe muri yombi, nakwifuje kumenya aho afungiye kugira ngo mbe namusura’.

Nyuma y’ubwo butumwa RIB yasabye Mugisha kugera kuri uru rwego agatanga amakuru yafasha mu kumenya aho Umuhoza aherereye.

Ivan R. Mugisha@RushAfrican

Hi @RIB_Rw
A friend of mine called Jackie Umuhoza has gone missing, any help in finding her whereabouts would be helpful. If she is arrested, I would like to know where she is being held so I can visit her. @RNPSpokesperson2712:51 PM – Nov 27, 2019Twitter Ads info and privacySee Ivan R. Mugisha’s other Tweets

Ubwo byatangiraga kuvugwa, uru rwego rwabwiye My250TV ko rugikusanya amakuru, ko nihagira icyo rumenya, ruza kumenyesha itangazamakuru.

Ahagana saa sita z’ijoro, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko Umuhoza Jacqueline yatawe muri yombi ku gicamunsi akurikiranyweho ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi.

Uburyo ibi byaha Umuhoza akekwaho yabikozemo n’igihe yabikoreye ntibyigeze bitangazwa kuko ngo bikiri mu iperereza.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu uhamwa n’ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi ari umena ibanga rya Leta abishaka, ku buryo ubwo ari bwo bwose kandi agendereye kugirira nabi Repubulika y’u Rwanda ; ushakisha ibanga rya Leta akaribona, abigiriye kurimena; wangiza ikintu cyose kibitsweho ibanga rya Leta cyangwa ureka undi akacyangiza, agamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu; ufite uburenganzira bwo kumenya ibanga rya Leta akarikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

Ni umuntu kandi umenera utabigenewe ku bwende bwe, ibanga rya Leta yaheshejwe cyangwa yamenyeshejwe ku bw’umurimo ashinzwe cyangwa inshingano yahawe; ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta y’amahanga, umutwe wa politiki, umuryango, inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa akawugirana n’ubakorera ashaka kumena amabanga ya Leta; ukora ibikorwa by’ubugambanyi agambiriye kugirira nabi ubwirengere bwa Leta y’u Rwanda, umubano wayo n’amahanga cyangwa ubukungu shingiro bw’igihugu;.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 kugeza ku myaka 15.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe ku bw’ububuraburyo, ubushishozi buke cyangwa uburangare, igihano kiba mu gihe cy’intambara, igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu.

Muri iri tegeko, amabanga ya Leta ni igikorwa cyangwa ibintu byose, ubumenyi, inyandiko izo ari zo zose aho zaba ziri hose cyangwa ibisobanuro bibujijwe n’amategeko kubera akamaro ko kurengera igihugu.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading