Site icon MY250TV

Ingamba zo gukumira Ebola zakajijwe nyuma y’ uko iki cyorezo cyagaragaye mu gihugu cya Uganda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Prof Claude Mambo Muvunyi yijeje abaturarwanda ko igihugu cyatangiye gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola nyuma yuko gihitanye umusore w’ imyaka 24 mu gace ka Mubende mu bilometero bisaga ga 400 uvuye Gatuna.

“Hari amatsinda dufite mu bitaro byacu amenyereye guhangana na Ebola no ku rwego rw’igihugu dufite itsinda ry’abantu bahuguwe, ubu tugiye kubyutsa ayo matsinda ndetse n’ingamba dufite ku mipaka cyane cyane aho gukarabira, aho gusuzumira abinjira n’abasohoka n’ibigo by’akato tugiye kubishyiramo ingufu kugira ngo byitegure”. Prof Claude Mambo Muvunyi abwira itangazamakuru.

Prof Muvunyi umuyobozi wa RBC yongeyeho kandi ko ubukangurambaga bwo gukangurira abantu uko bakwirinda icyorezo cya Ebola bugiye gutangira mu gihugu cyose, kugirango abaturarwanda basobanukirwe uko bakwirinda iki cyorezo.

Ndetse ko kandi bitezeko ubukanguramba buzafasha abaturage kumenya ububi bw’ icyorezo cya Ebola ndetse nuko bakirinda.

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima, yandura mu buryo bworoshye kandi kuyivura biragoye kuko abenshi ifashe irabahitana.

Ibimenyetso bya Ebola ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Exit mobile version