Site icon MY250TV

Ingabire Victoire noneho yafatiwe mu bujura bushukana!

Ingabire Victoire wari umenyerewe ku buhezanguni bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, kuri iyi nshuro yafatiwe mu buriganya ashaka kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe.

Amakuru agera kuri MY250TV ahamya ko uyu muhezanguni wasabitswe n’amacakubiri yari amaze iminsi agerageza gusesera mu nzego zinyuranye mu karere ka Nyarugenge agirango yiyandikisheho ubutaka atemerewe n’amategeko.

Ni ubutaka bwagenewe guterwaho amashyamba buherereye mu mudugudu wa Nyabumanga, akagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.

Ubundi butaka uyu muhezanguni yashatse guhuguza buherereye mu mudugudu wa Kankuba, akagari ka Kankuba, umurenge wa Mageragere, bwo bukaba bwaragenewe guturwaho.

Ubwo butaka ubusanzwe bisobanurwa ko ari ubwa nyina wa Ingabire witwa Dusabe Thérèse, umujenosideri kabombo wishe ibihumbi by’Abatutsi mu yahoze ari Komini Butamwa maze atorokera ubutabera mu Boholandi, igihugu amaze igihe yihishahishamo.

Amakuru ahamya ko Ingabire yatetse imitwe yo kwiyandikisha kuri buriya butaka nk’uwaburazwe n’ababyeyi nyamara nta rupapuro na rumwe rw’irage afite; ibintu byatumye avumburwa n’abagize komite y’ubutaka banditse batesha agaciro ibyangombwa yari yahawe.

Ubundi butekamutwe Ingabire yakoze akwiye no gukurikiranwaho mu nkiko, ni uko bumwe muri buriya butaka yabwandikishije ku mugabo we, Lin Muyizere, nawe wihishe mu Buholandi maze abeshya ko atuye mu murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo.

Ingabire kandi yashatse kunyanganya ubundi butaka bwo buherereye mu Karere ka Ngororero, ni ubutaka bwa sekuru Bigiyobyenda Siméon na nyirakuru Nyirabazungu Caritas aribo babyeyi b’umwicanyi Dusabe Thérèse, nyina w’uyu muhezanguni.

Ingabire ajya gutangira ubu buriganya yirengagije ko nyina Dusabe Thérèse atari we wenyine wavutse kwa Bigiyobyenda kuko hari n’abandi barimo Muhayeyezu Immaculée, witabye Imana, akaba ahagarariwe n’umugabo we uzwi nkaClaver. Abandi ni Tuyisenge Marie Goreth, Mukashaweza Consolée  ubana na Dusabe mu Buholandi n’abandi.

Amakuru ava mu nshuti za hafi za Ingabire avuga ko uyu muhezanguni  ashaka aha hantu hari inzu yubatswe n’umutware Rwamuningi (muri buriya butaka bwo muri Ngororero) kugira ngo ahagire ikicaro cya FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi aho azajya acengereza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubundi bugome.

Ibi kandi Ingabire abikora nkana abiziranyeho na nyina Dusabe agamije kurigisa imitungo yose ishobora gufatirwa hishyurwa ibyo uyu mujenosideri Dusabe yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Birasa n’aho Ingabire ashaka gusubiramo amateka, kuko n’ubundi aha muri Ngororero hakundaga kubera inama z’abambari ba “Hutu Power” nka Léon Mugesera, Dusabe Thérèse n’ibindi bikomerezwa byateguye bikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Ubu buriganya bw’uyu mugore abuhuza n’ibindi byaha yari amaze iminsi akora, gusa ntibizatangaza benshi nibumva iyi nkotsa yongeye gusubira muri gereza dore ko ibi byose ari gukora bigize ibyaha bihanwa n’amategeko.

Mugenzi Félix

Exit mobile version