Site icon MY250TV

Depite Habineza yasubije agatima impembero asaba imbabazi nyuma yo gusabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba n’abajenosideri

Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka ‘Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda – DGPR’, yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo kumvikana ahatira Leta y’u Rwanda kuganira n’abiyita ko batavuga rumwe nayo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 5 Kanama uyu mwaka, Habineza yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amahoro arambye, Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’imitwe iyirwanya; amagambo yamaganywe n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye aho bamusabaga ko yasaba imbabazi cyangwa akegura.

Abo Habineza yasabiraga ibiganiro barimo abambari b’imitwe y’iterabwoba yanshinzwe n’interahamwe n’abajenosideri batorotse ubutabera ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iyo mitwe harimo FDLR n’indi yayiyomoyeho nka RUD-Urunana, MRCD/FLN, na FPP-Abajyarugamba.

Harimo kandi udutsiko tw’ibigarasha byatorotse ubutabera bitewe ahanini no kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo u Rwanda rwafashe mu rwego rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ni bwo Habineza ndetse n’ishyaka rye bumviye ibyifuzo by’Abanyarwanda maze basaba imbabazi kuri ariya magambo.

Aganira na RBA, Habineza yagize ati: “Mu by’ukuri twasanze tutarasesenguye neza iyo ngingo yacu kuko ntabwo imitwe yitwaje intwaro irimo yaganirizwa ndetse n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo nabo ntibarimo.”

Yakomeje agira ati: “Twiseguye ku banyepolitike bose ndetse n’Abanyarwanda bose baba barakomerekejwe n’ibyo twatangaje. Twasabye imbabazi abo twakomerekeje bose babitubabarire.”

Ni byiza kuba Habineza n’ishyaka rye basabye imbabazi ariko kandi ibi bikwiye kubera isomo buri muntu wese utekereze ko u Rwanda ruzigera rujya ku meza y’ibiganiro n’inkoramaraso n’abandi banyabyaha batorotse ubutabera cyane ko aba ahubwo bakwiye kubazwa ibyaha by’ubugome bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Hari inzira Abanyarwanda bahisemo n’imirongo ntarengwa bihaye kandi byose birasobanutse; ushaka kuganira n’Abanyarwanda araza agahabwa umwanya cyane ko urubuga rwa politike rufunguye kuri buri wese udafite imiziro nk’iyo abo Habineza yavugiye bafite.

Ubwanditsi

Exit mobile version