MY250TV

Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zavumbuye amagana y’intwaro zari zarahishwe n’ibyihebe – AMAFOTO

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique zavumbuye amagana y’intwaro zari zarahishwe n’ibyihebe mu gace ka Mbau.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda rigaragaza ko ziriya ntwaro zavumbuwe ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022 aho zigizwe n’imbunda nto, ibisasu byo mu bwoko bwa ‘rockets’ n’ibindi.

Iri tangazo rivuga ko ibyihebe byahishe ziriya ntwaro “igihe ingabo z’u Rwanda zabihashyaga zikabyirukana mu duce twa Siri 1 na Siri 2 ndetse no muri Mbau muri rusange.”

Rikomeza rivuga ko “gushakisha izi ntwaro biri mu cyiciro cy’urugamba kigamije kurushaho guca intege umwanzi no gukumira uburyo bwose bushobora gutuma yongera kubona intwaro.”

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo na Polisi) zimaze umwaka  zigeze muri Mozambique aho byazisabye amezi macye cyane kugira ngo zisubize ibintu mu buryo muri Cabo Delgado, intara y’icyo gihugu ikubye inshuro eshatu mu bunini u Rwanda.

Izo nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zimaze  kwigarurira ibice bitandukanye bya Cabo Delgado byari bimaze igihe kinini bigenzurwa na biriya byihebe.

Ku rundi ruhande, ibihumbi birenga 130,000 by’abaturage bimaze kugaruka mu byabo aho bose intero n’inyikirizo ari ugushima Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku bwitange n’umurava zigaragaza mu kazi kazi kazo ka buri munsi.

Ubwanditsi

Exit mobile version